Ibi yabigarutseho nyuma yo gutaramira i Rusizi mu gitaramo cyabaye ku wa 12 Ukwakira 2024, ubwo yari abajijwe impamvu yahisemo gutarama wenyine nyamara ahandi hose yaragiye ajyana n’ababyinnyi.
Bwiza wari ubanje kubazwa niba ataba yaragonzwe n’ubushobozi cyane ko urugendo rwari rwabaye rurerure yabihakanye avuga ko ikibazo cyabaye amahitamo y’ababyinnyi be.
Ati “Ababyinnyi banjye bamwe muri bo batinya ingendo ndende kandi sinajyana bamwe ngo abandi basigare, ariko nabo basigaye mu myiteguro tuzongera gukorana i Rubavu. Ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi kuko nanjye mfite imodoka nabizanira cyangwa nkanabategera indege ikibazo cyabaye ingendo ndende.”
Bwiza yavuze ko kutitabira kw’ababyinnyi ntacyo byishe ku gitaramo cye, ati “Ibitaramo byinshi mbikora njyenyine, nkuko wabibonye nta bikomeye.”
Bwiza yaboneyeho kurarikira abakunzi b’umuziki we i Rubavu kuzitabira ari benshi, abizeza igitaramo cyiza cyane ko arinacyo cya nyuma mu bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ byari bimaze iminsi bizenguruka imijyi itandukanye.
Ibi bitaramo byatangiriye mu Mujyi wa Musanze, byanyuze mu yindi nka Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye mbere y’uko bigera i Rusizi aho biheruka mu gihe ku wa 19 Ukwakira 2024 bitegerejwe kubera i Rubavu ari naho bizasorezwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!