Keffe D ni we ukiriho mu bari mu modoka bivugwa ko yarasiwemo Tupac Shakur ubwo yari i Las Vegas muri Leta ya Nevada ku wa 07 Nzeri 1996.
Shakur yishwe n’ibikomere nyuma y’iminsi itandatu arasiwe muri iyo modoka.
Abunganira uyu mugabo ukekwaho kwica Tupac Shakur ufatwa nk’umwami w’ijyana ya Rap, babwiye urukiko ko bashaka kongererwa igihe kuko bari mu iperereza ku bimenyetso bishobora kwerekana indi mpamvu yateye urupfu rwe.
Bavuga ko bafite amakuru y’uko uyu muhanzi yari ameze neza nyuma y’uko imodoka yarimo uyu muhanzi irashweho.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo bagejeje iki cyifuzo imbere y’urukiko basaba ko urubanza rwari ruteganijwe muri Werurwe 2025 rwakwimurwa kugira ngo habonwe umwanya uhagije wo gusuzuma izindi mpamvu zaba zarateye urupfu rwa Tupac, zidafite aho zihuriye n’ibyo Keffe D ashinjwa.
Basabye kandi ko hakwitabazwa abahanga mu buvuzi kugira ngo iri perereza rigende neza, aho basabwa gupima ibimenyetso bigaragaza neza icyaba cyarishe uyu muhanzi.
Gusaba ibi barabishingira ku kuba hari amakuru y’abatangabuhamya avuga ko Tupac atishwe n’amasasu yarashwe. Bavuga ko muri iyo minsi bishoboka ko yaba yarishwe n’ikindi kintu kitari ibikomere by’amasasu.
Uyu Duane ‘Keffe D’ Davis ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac dore ko ari we mu bantu bari kumwe mu mudoka n’uyu muraperi ubwo yaraswaga, ndetse yanakunze kwigamba mu itangazamakuru ko yagize uruhare mu rupfu rwe, byumwihariko yabicishije mu gitabo yise ‘Compton Street Legend’ yasohoye mu 2019.
Uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi tariki 23 Nzeri 2023 nyuma yaho polisi ya Las Vegas isatse urugo rwe igasangamo imbunda yarashe Tupac Shakur.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!