Ibi bitaramo biterwa inkunga na MTN ndetse na BRALIRWA biri kuzenguruka mu Mijyi umunani y’u Rwanda aho kuri ubu bimaze kunyura mu irimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare ndetse na Ngoma.
Ni ibitaramo byatumiwemo abahanz banyuranye barimo Chriss Eazy, Bushali, Ruti Joel, Bwiza, Kenny Sol, Bruce Melodie na Danny Nanone.
Mu Karere ka Ngoma abakunzi b’umuziki bageze kare cyane ku kibuga cyabereyeho iki gitaramo kuko ahagana Saa Sita z’amanywa bari batangiye kucyuzura.
Ibi byatumye Saa Munani z’amanywa, ubwo Chriss Eazy yajyaga ku rubyiniro ari uwa mbere ataramira abakunzi be bose cyane ko ikibuga cyari cyamaze kuzura.
Nyuma yo gutaramira abakunzi be akababyinisha nubwo yari uwa mbere, Chriss Eazy ikibuga yagisigiye Ruti Joel wahise yinjirira mu ndirimbo ye Igikobwa.
Icyakora ubwo uyu muhanzi yageraga ku rubyiniro, ikirere cyari cyakunze guca amarenga ko gishobora gutanga imvura cyakomeje kurakara ukabona ko ari ikibazo cy’igihe ariko imvura ishobora kugwa.
Nyuma y’indirimbo enye ari ku rubyiniro, Ruti Joel yatunguwe no kubona imvura yisutse ku butaka, abari bamukurikiye bakwirwa imishwaro bashaka aho bajya kugama.
Nguko uko igitaramo ya Ruti Joel cyashyizweho akadomo nawe ajya kugama kimwe n’abandi benshi.
Nyuma y’iminota nka 45 imvura yihaye ahaberaga iki gitaramo yaje kugenza make abakunzi b’umuziki bongera kwinjira mu kibuga cyari cyabaye ibyondo.
Nubwo ikibuga cyari ibyondo ntabwo byabujije abakunzi b’umuziki kubyogoga bagataramana n’abahanzi babo.
Bushali niwe muhanzi wahise ajya ku rubyiniro bityo yongera gushyushya abakunzi b’umuziki bari bakoraniye ahabereye igitaramo.
Uyu muraperi wari waherekejwe na Slum Drip batangiranye muri Kinyatrap yavuye ku rubyiniro abantu bongeye gushyuha, akorerwa mu ngata na Bwiza.
Uyu mukobwa utajya asiga ababyinnyi be yakoze iyo bwabaga atanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki we b’i Ngoma nabo ntibamutenguha.
Nyinshi mu ndirimbo ze yasanze bazizi atera bikiriza arinda ava ku rubyiniro ubona benshi batabishaka.
Nyuma ya Bwiza, Kenny Sol nawe yahise afata umwanya atangira gususurutsa abakunzi be abifashijwemo n’inkumi imubyinira yitwa Bianca.
Uyu muhanzi nawe ufite abakunzi batari bake, ntiyigeze atenguha abakunzi be b’i Ngoma kuko bataramanye bigatinda.
Kenny Sol wari utaramiye bwa mbere i Ngoma, ahamya ko yatunguwe n’uburyo abakunzi b’umuziki bitabira ari benshi ndetse bakanashyigikira abahanzi bakunda.
Nyuma ya Kenny Sol, hari hatahiwe Danny Nanone nawe utigeze yorohera abakunzi b’umuziki we kuko kuva ku ndirimbo ze ziganjemo inshya kugeza ku za kera basimbukanaga batitaye ku cyondo cyari ahabereye iki gitaramo kubera imvura.
Danny Nanone wari umaze imyaka myinshi adataramira i Ngoma yatunguwe n’uburyo yakiriwe, ashimangira ko abakunzi be bo muri aka karere bamubitsemo ideni.
Iki gitaramo cyapfundikiwe na Bruce Melodie ukunze kuririmba ari uwa nyuma nawe ntatenguhe abakunzi be cyane ko uretse kubaha ibyishimo arenzaho n’akanozangendo bagatahana akanyamuneza.
Mu ndirimbo ze ziganjemo izo kubyina abantu basimbuka, Bruce Melodie yashimishije abakunzi be asimbukana nabo kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Nguko uko igitaramo cy’i Ngoma cyahumuje, kuri ubu abakunzi b’umuziki b’i Bugesera bakaba aribo batahiwe, cyane ko aba bahanzi bazahataramira ku wa 28 Nzeri 2024.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!