00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaka na Nzovu bishimiwe bidasanzwe mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 February 2025 saa 08:53
Yasuwe :

Byari ibicika mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2025, ubwo Yaka na Nzovu bari batumiwe basetsaga abantu mu buryo budasanzwe.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, cyari cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye biganjemo abo muri Gen-Z Comedy ndetse n’abandi barimo Yaka na Nzovu bagezweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane ku buryo iri hema ryabaye rito, birangira bamwe batabashije kwinjira, bituma Fally Merci utegura ibi bitaramo yisegura ku bantu baje ariko ntibabashe kwinjira.

Ati “Ni byo ntabwo ari ubwa mbere bibaye ariko ni ha handi dukomeza kwiga, ntekereza ko mu gihe kizaza bizaba byiza kurushaho. Icyo nasaba abakunzi ba Gen-Z Comedy batabashije kwinjira ni ukutwihanganira kuko imyanya yatubanye mike bitewe n’ubunini bw’ahabera ibi bitaramo.”

Uyu musore yavuze ko abaguze amatike ntibabonye uko binjira, bazayakoresha binjira mu bitaramo bizakurikiraho.

Ati “Umuntu ufite itike akaba atigeze ayinjiriraho, nta kibazo rwose azayizane mu gitaramo kizakurikiraho azinjira.”

Nubwo hari abatabashije kwinjira muri iki gitaramo, abarimo imbere bo batashye bishimye kubera urwenya rudasanzwe rw’abarimo Yaka na Nzovu.

Aba bagabo basekeje abitabiriye iki gitaramo kugeza ubwo Muyoboke Alex bimurenze, agenera Nzovu impano ya telefoni.

Ubwo yari ku rubyiniro, Nzovu yabajijwe na Fally Merci umuhanzi akunda, asubiza ko ari The Ben wamutumiye mu gitaramo cye.

Byitezwe ko igitaramo gitaha cya ’Gen-Z Comedy’ kizaba ku wa 27 Werurwe 2025, aho kizaba kigamije kwizihiza imyaka itatu ibi bitaramo bimaze bibera mu Rwanda.

Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo ku buryo hari abatashye batabashije kwinjira
Ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana ni we wari umutumirwa w'umunsi
Uretse kuganiriza abitabiriye iki gitaramo ku rugendo rwe mu itangazamakuru, Lucky Nzeyimana yashimiye Fally Merci urwego amaze gushyiraho ibi bitaramo
Byari ibyishimo bidasanzwe muri iki gitaramo
Akaliza Shimwa Gaella ukiri muto mu myaka ariko ufite impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Muhinde ni umwe mu banyarwenya batanze ibyishimo muri iki gitaramo
Umunyarwenya Joshua ni umwe mu bari batumiwe muri ibi bitaramo
DJ Brianne yatanze ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy ku bukangurambaga amazemo iminsi bwa #Ntituzemera
Fally Merci yakiriye Nzovu na Yaka ku rubyiniro batanga ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Nzovu yageze aho ahamagaza Muhinde ku rubyiniro
Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje kwishimira Yaka na Nzovu biri ku rwego rwo hejuru
Uretse kuba azwi muri sinema y'u Rwanda, Nzovu ni umunyarwenya ugezweho muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga
Yaka na we uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatanze ibyishimo muri Camp Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .