Hari abari banyobewe! ‘Igisupusupu’ yavuze ku mafoto y’umusatsi we urimo teinture anambaye amaherena

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kamena 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise Isubireho, Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu mu muziki yakomoje ku mafoto ye aherutse guca ibintu kubera uko yari yambaye n’uko yari yahinduye imisatsi ye.

Muri Gicurasi 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amafoto agaragaza Igisupusupu mu isura nshya. Amugaragaza yashyize teinture mu mutwe, umusatsi wera ndetse afite imirimbo y’ubwiza irimo amaherena ku mubiri we.

Igisupusupu avuga ko yakunze ukuntu yasaga mu mafoto yasohotse icyo gihe ndetse n’inshuti ze zabyishimiye.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Buriya mfite abandeberera bavuze bati Gisupusupu wa 2019 agomba kuba atandukanye n’uw’uyu mwaka, ni uko byaje. Nanjye narabibonye mbona bimeze neza.”

Nubwo avuga ko yishimiye uko yagaragaraga, ngo umugore we yarabibonye aratangara ariko yishimira ko umugabo we yabaye icyamamare.

Yagize ati "Mu cyaro abenshi bari banyobewe ariko icyiza ni uko babyishimiye babonaga nabaye neza kuruta mbere.”

“Njye ndi umu jeune, ntabwo ndasaza. Umusaza ntabasha guceka umuziki, nta mujeune usaza rwose njye ndiwe. Ntibakabare imyaka rwose bajye bareba ibikorwa.”

Igisupusupu uhamya ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 yavuze ko igihe cyateraga yigumiye mu rugo aho atuye ndetse Boss Papa kompanyi inamufasha mu muziki, ikomeza kumwitaho.

Nsengiyumva François aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Isubireho’, yagiye hanze ku wa 10 Kamena 2020; irimo ubutumwa bukebura abakobwa cyangwa se abahungu bishora mu ngeso mbi cyane cyane iz’ubusambanyi.

Ishushanya umukobwa uba warananiye iwabo akajya ararana n’abasore mu mahoteli, kugeza aho bamufashe ku ngufu bakamukoresha imibonano mpuzabitsina barenze umwe.

Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zo uyu muhanzi amaze gushyira hanze. Ije ikurikira iyo yamenyekanyemo cyane yitwa ‘Mariya Jeannne’ yanatumye bamwita Igisupusupu, ‘Rwagitima’ n’izindi.

Bitandukanye n’izindi ndirimbo yagiye akora, Nsengiyumva muri iyi ndirimbo nshya agaragara yambaye imikufi itandukanye yanahinduye imisatsi ye umweru.

Nsengiyumva w’imyaka 41 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20, mu gihe cy’amezi atanu. Uyu mugabo ufite abana babiri yize amashuri abanza gusa.

Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.

Ubu ‘Umuduri’ wafatwaga nk’igicurangisho gikoreshwa n’abacurangira gusomywa intama ku rwagwa, usigaye wumvwa na benshi kubera uyu mugabo.

Ikiganiro na Nsengiyumva Igisupusupu

Indirimbo nshya ya Nsengiyumva Igisupusupu yayise "Isubireho"

Nsengiyumva mu myambaro y'abakinnyi ba Basketball
Impeta n'amaherena ni imwe mu mirimbo Nsengiyumva yagaragaye yambaye
Mu mafoto yasohotse Nsengiyumva ntiyigeze yibagirwa inanga ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .