00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri kuri kururukururu ya Alliah Cool na Juma Jux uherutse i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 June 2024 saa 01:49
Yasuwe :

Juma Jux uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ni umwe mu bahanzi baherutse i Kigali nk’umwe mu batumiwe kwitabira imikino ya BAL.

Uyu musore mu gihe yamaze i Kigali yakunze kugaragara ari kumwe na Alliah Cool, ibyatumye hari na bamwe batangiye gukeka ko haba hari ikindi cyihishe inyuma y’umubano wabo.

Hari n’abajyaga kure bagatekereza ko uyu muhanzi yaba ari i Kigali ku butumire bwa Alliah Cool cyane ko atigeze anagaragara aririmba mu mukino uwo ariwo wose.

Icyakora amakuru yizewe ahari ahamya ko yaba Alliah Cool na Juma Jux bose bahuriye muri BAL nk’abahawe ubutumire bwa Hennessy nk’umuterankunga wari mu bakuru muri iyi mikino yaberaga muri BK Arena.

Juma Jux ni umwe mu byamamare bisanzwe byamamaza ikinyobwa cya Hennessy, mu gihe Alliah Cool nawe aherutse guhabwa amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Moët cyengwa na LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton SE.

Aba bose babaga bahawe ubutumire na Hennessy kimwe n’ibindi byamamare birimo Maglera Doe Boy, babaga basabwe kwicara mu myanya yagenewe uyu muterankunga bigatuma usanga bicaye begeranye, icyakora ibyavuzwe by’uko hari urukundo ruvugwa hagati yabo sibyo.

Ku rundi ruhande, Juma Jux yari amaze igihe akundana n’inkumi yitwa Karen Bujulu nubwo batandukanye.

Jux yavuze ko buri gihe yishimira kuza mu Rwanda ndetse iyo ahari aba yumva atekanye nkuri mu rugo iwabo.

Ati “Iyo numvise ko ngiye kuza mu Rwanda mpita nibuka uburyo uyu mujyi uhorana isuku urimo abakobwa beza, mu Rwanda hari abakobwa beza cyane, nkunda ubumwe bw’abantu iyo ngeze hano mu Rwanda abantu banyereka urukundo rudasanzwe iyo ndi hano mba numva ntekanye nk’uri mu rugo.”

Uyu muhanzi yishimira uburyo umuziki wo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ukomeje kwaguka cyane, ndetse agaragaza ko anezezwa no kubona umuziki w’u Rwanda wambuka imipaka ukagera n’iwabo muri Tanzania.

Ati “Turi gukora neza cyane nureba uburyo umuziki wo muri aka karere uri gukura cyane, yewe no mu Rwanda , hari indirimbo nyinshi zisigaye zigera kure hanze y’igihugu , hari indirimbo za Bruce Melodie iriya bakoreye mu nyubako imeze nk’ibwami, ni indirimbo nini muri Tanzania hari n’izaba The Ben na Meddy. Hari abahanzi benshi twumva muri Tanzania.”

Alliah Cool yabaga ari kumwe na Juma Jux mu mikino ya BAL
Alliah Cool yagiye agaragara ahantu hatandukanye arikumwe na Juma Jux
Alliah Cool na Juma Jux bari mu byamamare byari byatumiwe na Hennessy mu mikino ya BAL
Juma Jux yavuzwe kandi mu rukundo na Huddah Monroe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .