Hamisa Mobetto yahaye akazi umurinzi Diamond Platnumz yari yarirukanye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mata 2019 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz, yahaye akazi Mwarabu Fighter [Seleman Mirundi] wahoze ari umurinzi wa Diamond akirukanwa kubera gushyira mu majwi uyu muhanzi avuga ko afashwe nabi.

Mu mafoto ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Hamisa Mobetto yagaragaye ari gucungirwa umutekano na Mwarabu Fighter wari umaze igihe gikabakaba umwaka yirukanwe na Diamond.

Uyu murinzi yagaragaye ari guhoza ijisho kuri Hamisa areba ko nta cyahungabanyije umutekano we, ubwo uyu mukobwa washwanye na Diamond ashinjwa amarozi, yari ari mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikoresho byifashishwa mu kongera ubwiza bya Tridea Cosmetics.

Mwarabu yari umwizerwa wa Diamond Platnumz ndetse yari umurinzi uhoraho wamubaga hafi buri gihe mbere y’uko yirukanwa n’uyu muhanzi amaze imyaka irenga itanu afite akazi ko kumurinda.

Yamuherekezaga mu bitaramo bitandukanye aho yajyaga hose ku Isi ndetse n’aho yatumirwaga mu bikorwa by’ubuzima bwe bwite n’ubwo yazaga mu Rwanda bari kumwe.

Uyu mugabo w’imbaraga yirukanwe mbere ho iminsi mike y’impanuka yakoze ku wa 22 Kamena 2018 akagira ikibazo gikomeye cyo kuva amaraso menshi mu mutwe cyatumye ajyanwa mu bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Ubwo yasohokaga mu bitaro, Mwarabu yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cyose yari amaze arembye nta bufasha na bumwe yigeze yakira buturutse kuri Diamond cyangwa undi uwo ari we wese wo muri Wasafi Records anahishura ko amaze igihe ahagaritswe ku kazi.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko iyirukanwa ry’uyu mugabo rishobora kuba ryaraturutse ku kwinubira akazi yakoraga, aho ngo yatekerereje ibibazo bye umujyanama wa Rayvanny witwa Makame amubwira ko atajya abona akanya na gato ko kuruhuka no kwiyitaho ahubwo ahora inyuma ya Diamond aho agiye hose niyo yaba ari muri gahunda zitari butume ahura n’abantu benshi.

Makame ngo akibikoza Diamond yahise arakara umuranduranzuzi ahita afata umwanzuro wo guhagarika Mwarabu.

Hamisa yahaye akazi Mwarabu nyuma yo kwirukanwa na Diamond
Mwarabu arimo kurinda Mobetto
Mwarabu yaherekezaga Diamond aho agiye hose
Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda yabaga ari kumwe na Mwarabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza