00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamisa Mobetto yageze i Kigali, abajijwe kuri Rick Ross na Diamond aryumaho(Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 August 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Umunyamideli Hamisa Hassan Mobetto yageze i Kigali, aho yitabiriye ibirori by’imideli bya ’Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca.

Uyu munyamideli ubivanga n’ubuhanzi n’ubushabitsi yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Hamisa Mobetto yakiriwe na Bianca, abarimo Muyoke Alex, Rwema Denis ndetse n’abakobwa bo muri Kigali Protocol bamuzaniye indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumuha ikaze mu Rwanda.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Abanyarwanda abahishiye byinshi by’umwihariko abazitabira igitaramo cya ’Bianca Fashion Hub’ kibaye ku nshuro ya kabiri.

Ati "Ndi hano mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub’kandi nshaka ko Abanyarwanda bazagira ibihe byiza."

Abajijwe uko yahuye na Bianca yagize ati "Twahuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga."

Yabajijwe kuri Diamond na Rick Ross aryumaho

Hamisa Mobetto ni umugore ufite abana babiri barimo uwo yabyaranye na Diamond.
Ku rundi ruhande ariko abantu benshi bibaza ku mubano we n’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika cyane ko badakunze kugaragara bari kumwe.

Abanyamakuru bamubajije ku mubano we na Diamond, Mobeto yavuze ko adakunda kuvuga ku bijyanye n’umuryango we.

Ati "Ntabwo mu by’ukuri nkunda kuvuga ku muryango wanjye, abana n’ibindi."

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugore amaze igihe avugwa mu rukundo n’umuraperi Rick Ross ndetse bivugwa ko ariwe uherutse kumuha impano y’imodoka.

Hamisa Mobetto gusa avuga ko uwamuhaye iyo modoka ari umukunzi we n’ubwo yirinze kumutangaza ndetse abajijwe niba ari Rick Ross yavuze ko ari ibanga.

Bianca avuga ko yatumiye Hamisa Mobetto nk’umuntu asanzwe akurikira ndetse agakunda ibyo akora.

Ati "Ndi umufana we, ndi umufana w’imyambarire ye ndetse n’inzu ye y’imideli [Mobetto styles] birumvikana ko rero nagombaga kumutumira bijyanye n’ibi by’imideli."

Hamisa Mobetto azaba ari umukemurampaka ureba ibijyanye n’imyambarire y’abatambuka ku itapi itukura mu birori bya Bianca Fashion Hub bizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2022.

Amatike yo kwinjira muri ibi birori akomeje kugurishwa binyuze ku rubuga rwa RGtickets.rw aho aya make ari kugura ibihumbi 10Frw mumyanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 300Frw ku meza y’abantu batandatu.

Ubwo Hamisa Mobetto ubwo yari ahingutse ku kibuga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Hamisa Mobetto yakiriwe na Bianca wamutumiye
Nyuma yo guhabwa ikaze yajyanywe aho yagombaga kuganirira n'itangazamakuru
Abanyamakuru bari benshi ku kibuga cy'indege cya Kigali
Hamisa Mobetto yari acungiwe umutekano n'abasore b'ibigango
Hamisa Mobetto yajyanywe mu modoka ya Range Rover
Hamisa Mobetto ategerejwe mu birori bya Bianca Fashion Hub

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .