00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamisa Mobeto yagaragaye asomana na Rick Ross

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 08:54
Yasuwe :

Hamisa Mobeto wo muri Tanzania, umuhanzikazi wubatse izina ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye gikundwa nabatari bake, yagaragaye i Dubai ari mu bihe byiza hamwe n’umuraperi w’Umunyamerika, Rick Ross.

Hamisa Mobeto umaze iminsi i Dubai na RickRoss wari uhafite igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021, batunguranye basangiza ababakurikira amashusho bari mu bikorwa by’ishimishamubiri bakoreraga ahameze nko mu kabyiniro.

Ni amashusho abagaragaza basomana, babyinana bishimiranye ku rwego rwo hejuru. Yemeza ko harimo akantu, Hamisa Mobeto yabwiye abamukurikira ko RickRoss yamuzaniye indabyo.

Muri Kamena 2021,aba bombi bananiwe guhisha amarangamutima yabo batangira kubwirana amagambo y’urukundo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

RickRoss ntabwo yakunze guhisha ko akunda Hamisa Mobeto ndetse n’uyu mubyeyi na we akamwereka ko yakwishimira gukundana na we.

Icyakora ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bari babanje kubikerensa bumva ko ari imikino.

Hamisa Mobeto yinjiye mu rukundo na Rick Ross nyuma y’igihe atandukanye na Diamond babyaranye umwana umwe.

Hamisa Mobeto na Rick Ross basomaniye i Dubai

Banatahanye mu modoka imwe

Byari ibyishimo bikomeye ubwo Hamisa Mobeto na RickRoss bahuraga
Ryari ijoro ry'ibyishimo kuri aba bamaze iminsi bakundanira ku mbuga nkoranyambaga
Basomaniye mu kabyiniro baca impaka z'abashidikanyaga ku rukundo rwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .