00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamida wahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ugushyingo 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Abdul Rwatubyaye yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022 nibwo umuvandimwe we wari maze igihe amurwaje aho yabaga muri Indonesia yatangaje inkuru y’urupfu rwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yagize ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu mumusengere.”

Amakuru IGIHE ifite Hamida yaguye mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru azize uburwayi. Yahageze kuri uyu wa Gatanu afite gahunda yo kubonana na muganga kuri uyu wa Mbere.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022.

Hamida yari aherutse kuvuga ko arembye bikomeye cyane ko yari yitangarije ko atabasha no gutambuka.

Mu magambo ye yari yagize ati “Abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) na Infenction y’ibihaha.”

Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe uba muri Indonesia. Mu 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera , icyakora mu minsi ishize Abdoul Rwatubyaye yatangaje ko atagikundana n’uyu mugore.

Umuvandimwe wa Hamida ni we watangaje inkuru y'urupfu rwe
Hamida wahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .