Hakuweho impungenge ku bahatanye muri ‘The Next Pop Star’ izahemba miliyoni 50 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike hatangajwe abanyempano 60, batoranyijwe mu basaga 1000 bari bahatanye mu irushanwa rya Next Popular Star ndetse hagahita hatangizwa amatora, bamwe batangiye kwikura biturutse ku kudasobanukirwa neza uko riteye.

Abamaze gusezera harimo Byiringiro Ennock uzwi nka Mr Hu usanzwe aririmba indirimbo zo mu njyana ya Country Music ndetse na Kwihangana Elisha uzwi nka Elisha The Gift , umuhanzi wanitabiriye amarushanwa atandukanye arimo na East Africa Got Talent.

Aba bahanzi bose basezeye icyo bahuriyeho ni uko bari bakurikiranye ari aba nyuma mu itora ryo kuri IGIHE, bafite amajwi 13 mu gihe Uwikunda Sammy kugeza ubu uri ku mwanya wa mbere afite amajwi asaga 6 000.

Bose baganira na IGIHE bavuze ko basezeye kubera ko ‘babona batumva neza ibijyanye n’irushanwa’.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘More Events’, Dushime Christian, yabwiye IGIHE ko kuba irushanwa ryarabaye mu guhe cy’icyorezo cya Coronavirus ari imwe mu mbogamizi yabayeho ikomeye kuri bo, bigatuma bahitamo ko aba 60 bari guhatana bazatorwa hifashishijwe gutora kuri sms na IGIHE.

Ati “Irushanwa ryabaye mu gihe cy’icyorezo ntabwo twateganyije ko abantu bazaririmba mu buryo bw’imbona nkubone cyane, niyo mpamvu rero twahisemo ko aba bantu 60 twamaze gutoranya, bagomba gutorwa hifashishijwe SMS ifite 60% ndetse na IGIHE ifite 40%. Abazakomeza muri 20 nibo bazaririmba imbonankubone imbere y’akanama nkemurampaka. Nibwo inzobere mu myidagaduro zizatanga amanota.”

Arongera ati “Ariko, na none twabigenje gutya dushaka kureba umuntu ufite inyota yo kuba icyamamare, ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kandi ushishikariye kubwira abantu ngo bamutore. Kugira ngo ube icyamamare kandi nabyo uba ubikeneye ntabwo ari ukumenya kuririmba gusa.”

Umuyobozi Mukuru wa SM1 Music Group/Sony Music Group, Clay Dustin, aherutse kuvuga ko banejejwe no kumenyesha abantu ko abazatsinda biyongereye bakaba babiri, aho bazatanga miliyoni 50 Frw ku muhanzi wa mbere akanahabwa amasezerano n’iyi sosiyete ndetse n’uzaba uwa kabiri agahabwa amasezerano.
Dushime yavuze ko n’ubwo abahanzi bamwe bari muri iri rushanwa batangiye kugira impungenge bidakwiriye.

Ati “Hari byinshi turi gutegura. Nyuma y’uko Sonny yemeye kuzafasha umuhanzi wa kabiri turi kuganira nabo ngo turebe ko hari akabahasha yazahabwa na we. Abahatanye ntibakagombye kugira impungenge, miliyoni 50 Frw ntabwo ari amafaranga twaje gutagaguza dushaka umunyempano ubikwiye kandi tuzabigeraho, tumufashe agere kure.”

Mu cyindi cyiciro kizakurikira nyuma yo gutoranya muri aba 60 bari guhatana, hazatoranywa 20 bahize abandi mu gutorwa cyane. Aba nibo bazigaragaza baririmba imbere y’akanama nkemurampaka gahuze amajwi bazaba bafite mu gutorwa n’ubuhanga bwabo.

Nyuma hazatoranywa abahanzi 10, baze gukurwamo abandi batandatu bazavamo babiri ba mbere. Harateganywa ko aba batandatu bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma nabo hari ishimwe bashobora kugenerwa ariko ntabwo biremezwa neza.
Iri rushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Abantu bashobora gutora binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) aho utora yandika ijambo TNP agasiga akanya agakurikizaho nimero y’uwo ashaka gutora akohereza kuri 1510.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe wifashishije urubuga rwa IGIHE wakanda hano https://igihe.com/serivisi/special-pages/the-next-popstar-2020/

Umva indirimbo z’aba bahanzi basezeye muri The Next Pop Star

Elisha The Gift na we ni undi muhanzi wasezeye muri The Next Pop Star
Mr Hu yasezeye muri The Next Pop Star

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .