Hahishuwe uko Jennifer Lopez yigeze kugirwa inama yo kuba ‘umumansuzi’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Jennifer Lopez yashyizwe mu cyiciro cya Best Supporting Actress muri Golden Globe uyu mwaka kubera uburyo yitwaye muri iyi filime ivuga ku nkuru mpamo y’abamansuzi.

Muri iyi filime irimo ibyamamare bitandukanye birimo umukinnyi wa filime Constance Wu, Jennifer Lopez, Julia Stiles, Keke Palmer, Lili Reinhart; abaraperi Lizzo na Cardi B. Jennifer Lopez akinamo yitwa Ramona.

Ramona aba ari umukobwa w’umunyabyaha ubikora ashakisha amafaranga nyuma y’ibibazo by’ubukungu byabayeho muri Amerika mu 2008 bigatuma amasosiyete menshi y’ubucuruzi asenyuka.

Lopez yavuze ko byabanje kumugora gukina mu ishusho y’umukobwa yakinnye kuko atari yarigeze akina afite imyitwarire nk’iya Ramona mbere.

Yabwiye W Magazine ko rimwe yigeze kugirwa inama yo kwinjira mu mwuga wo kumansura (kubyina mu tubari).

Ati “Hari igihe mu buzima bwanjye inshuti zakoraga akazi ko kubyina mu tubari zangiriye inama ko nakorera amadorali atagira ingano mu tubyiniro two muri Leta ya New Jersey. Bambwiraga ko bitazansaba kujya nambara ubusa.”

Ariko yavuze ko n’ubwo byumvikanaga nk’uburyo bwo kuba yabona amafaranga byoroshye yahisemo kubirwanya ntiyabikora.

Ati “Byumvikanaga nk’ibintu byiza ubwo nta mafaranga nari mfite ntunzwe na Pizza buri munsi ariko sinigeze mbikora.”

Ku isura yagaragayemo muri iyi filime yiswe ‘Hustlers’ ari no mu bayitunganyije, yabyinnye uko abyumva. Yashakaga gukina mu ishusho y’umukobwa bari bamuhaye gukina ariwe.

Ati “Buri nshingano mpawe muri filime, ngerageza kubikorana umurava nkisanisha nabyo uko byagenda kose.”

Lopez yavuze ko yashakaga gukora filime nyinshi zivuga ku nkuru z’abategarugori; inziza cyangwa mbi n’izindi ziteye amatsiko. ‘Hustlers’ ikaba ari ikintu gikomeye kuri we kuko yatumye atangira gukabya zimwe mu nzozi ze.

Iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo y’abagore bane bafunzwe mu 2014 nyuma yo gusindisha abagabo b’abaherwe bakabikuza mu buryo butemewe amadorali ibihumbi 200 bifashishije amakarita yabo y’ikoranabuhanga, ahitwa New York City Gentleman’s clubs.

Ishingiye ku nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya New York Magazine mu 2015 yari ifite umutwe ugira uti ‘The Hustlers at Scores: The Ex-Strippers Who Stole From (Mostly) Rich Men and Gave to, Well, Themselves’ .

Yanditswe na Lorene Scafaria. Lopez ni umwe mu bayitunganyije binyuze muri Nuyorican Productions afatanya na Jessica Elbaum, Will Ferrell na Adam McKay bifashishije sosiyete yabo ya Gloria Sanchez. Imara iminota 110, ikinnye mu rurimi rw’Icyogereza.

Reba agace gato ka ‘Hustlers’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .