Uyu muhanzi witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2024, yapfuye azize ihungabana ry’uburyo butandukanye; ndetse n’ibikomere byo kuviramo imbere n’iby’inyuma yagize ubwo yahanukaga kuri hoteli yari arimo.
Bivugwa ko icyatumye ahita ava mu mubiri ari ibikomere bihambaye yagize ku mutwe.
Kugeza ubu haracyakorwa iperereza hifashishijwe abatangabuhamya batanu bagerageje gufasha uyu musore mu masaha ye ya nyuma, ariko bikaza kuba iby’ubusa.
Abashyitsi bari bacumbitse na Payne muri hoteli imwe bari barimo ya Casa Sur hotel, babwiye The Guardian ko mbere y’uko ahanuka hejuru babanje kumva urusaku rwinshi.
Uwitwa Doug Jones, ati “Njye nagize ngo bari kubaka[...] inzuga ziriwe zisakuza umunsi wose. Byarasakuzaga cyane biteye inkeke. Nyuma numvise ibimenyetso wagira ngo ni iby’inkongi. Nyuma numva umuntu ataka cyane.”
Ushinzwe kwakira abantu muri iyi hoteli we mbere y’urupfu rw’uyu musore yamagaye polisi ko hari umuntu waganjwe n’ibiyobyabwenge gusa ubwo Polisi yahageraga yasanze umuntu yahanutse muri hoteli.
Liam Payne yazize agahinda gakabije yatewe n’uruganda rw’umuziki…
Ni kenshi abahanzi bakunze gutaka bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bafite amazina manini mu ruganda rw’umuziki, ndetse bakabanyunyuza imitsi uko bishakiye.
Ibi byongeye kuzamurwa na Rebecca Ferguson, uri mu babaye hafi One Direction guhera mu 2010 ubwo yashingirwaga mu irushanwa rya X-Factor yanyuzemo riri mu yakomeye y’abanyamuziki mu Bwongereza.
Ati “Ntacyo nakora ariko ntekereza umuhungu wari ufite icyizere ndetse ari kureba ejo he hazaza heza. Navuze imyaka myinshi ibyo kunyunyuza imitsi ndetse no gufatirana mu nyungu bwite abahanzi bakizamuka ndetse n’ingaruka zabyo. Benshi muri twe tubana n’ibikomere by’ingaruka mbi byatugizeho ndetse n’ihungabana. Benshi muri twe twarashenguwe none reba uyu munsi bitwaye uwa mbere.
One Direction uyu musore yaririmbagamo yashinzwe mu 2010 itandukana mu 2015. Yari igizwe n’abandi basore barimo Harry Styles, Louis Tomlinson, Zayn Malik na Niall Horan. Uyu musore yasize umwana w’imyaka irindwi yabyaranye n’umuhanzikazi Cheryl Tweedy.
— Rebecca Ferguson MBE (@RebeccaFMusic) October 17, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!