00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kujya hanze filime y’ibitaramenyekanye mu myaka 13 Britney yamaze akurikiranwa na se

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Netflix rugiye gushyira hanze filime mbarankuru ivuga ku bitaramenyekanye mu myaka umuhanzikazi Britney Spears yamaze arebererwa inyungu na se.

Ni filime nshya yiswe “Britney vs Spears” byitezwe ko izavugirwamo byinshi bijyanye n’uyu muhanzikazi cyane bigaruka ku burenganzira se Jamie Spears yari afite bwo kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe mu cyiswe ‘Conservatorship’ mu myaka 13 ishize.

Iyi filime igiye kujya hanze nyuma yaho se w’uyu muhanzikazi yemeye kurekura izi nshingano.

Netflix yashyize hanze agace gato k’iyi filime ndetse byitezwe ko ku wa 28 Nzeri uyu mwaka ari bwo izajya hanze. Muri ako gace hari aho uyu mukobwa yumvikana agira ati “Hari hashize imyaka 13 kandi yari ihagije.”

Iyi filime yayobowe na Erin Lee Carr ndetse imaze umwaka n’igice itunganywa. Izajya hanze nyuma y’iyindi yiswe “Framing Britney Spears” nayo yagarukaga kuri iyi ngingo. Hifashishijwemo abantu ba hafi b’uyu muhanzikazi.

Erin Lee Carr wayoboye iyi nshya yabwiye Los Angeles Times ko ari filime bakoranye ubushishozi kandi bakoze ubucukumbuzi buhambaye kugira ngo ibe nziza kurushaho.

Byitezwe ko abantu bo mu muryango wa Britney Spears bo batazumvikanamo gusa hakazaba harimo abandi bo hafi y’uyu muhanzikazi bafite amabanga menshi abantu batazi ku bijyanye na ‘Conservatorship’ yakorewe uyu muhanzi mu myaka 13 yashize.

Kuva mu 2008 se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Britney Spears na se uheruka kuvuga ko atagishaka kumukurikiranira inyungu
Filime nshya ivuga kuri Britney Spears igiye kujya hanze
Netflix igiye gushyira hanze filime ivuga ku bitaramenyekanye mu myaka 13 Britney yamaze akurikiranwa na se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .