Iri serukuramuco rigamije guteza imbere ubukerarugendo rizarangwa n’ibitaramo by’ubuhanzi n’ubugeni, gusura ahantu nyaburanga ndetse n’ibiganiro byibanda ku muco Nyarwanda.
Iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda.
Ikirenga Art and Culture Promotion bateguye iri serukiramuco, ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda ufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Hakizimana Pierre, yabwiye IGIHE ko batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo gushyigikira Leta muri gahunda yo guteza imbere Imijyi yunganira Kigali ndetse no gushishikariza Abanyarwanda gutembera u Rwanda gukunda umuco wacu no kuzamura impano zo mu buhanzi no mu bugeni.
Ikirenga Cultural Tourism Festival izabera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.
Hakizimana Pierre yavuze ko bateganya ko iri serukiramuco rizitabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye harimo abayobozi mu nzego z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abakerarugendo, urubyiruko ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba filime zigisha umuco n’amateka y’urwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mumuco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Iri serukirmuco rizaba mu gihe kimwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) izaba muri Kamena 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!