Abahanzi bakomeye bagiye guhurizwa mu bitaramo “My Talent Live Concert” bizaca kuri televiziyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byasusurukije abakunzi b’umuziki binyuze kuri Televiziyo Rwanda birangiye, East African Promoters yongeye gutegura ibindi bizageza mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi bitaramo by’uruhererekane byiswe “My Talent Live Concert” bizatangira mu minsi iri imbere, byitezwe ko bizitabirwa n’abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki w’u Rwanda.

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa EAP, ahamya ko ibi bitaramo bizajya biba buri cyumweru kugeza tariki 31 Ukuboza 2020.

Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo kugaragaza impano z’abanyamuziki banyuranye.

Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Buri muhanzi azajya ahabwa umunsi we agaragarize Isi impano ye. Azajya abanza aganirize abantu aho akomora impano ye, hakurikireho umwanya wo gutaramana n’abakunzi b’umuziki.”

Ibi bitaramo bigamije gususurutsa Abanyarwanda muri ibi bihe ibihuza abantu benshi bitari byakomorerwa. Gutegura ibikorwa nk’ibi biri mu ntego nyamukuru za East African Promoters isanzwe itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Amakuru kuri ibi bitaramo biteganyijwe gutangira mu minsi iri imbere, byitezwe ko azatangazwa ku wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020 mu kiganiro kizavugirwamo abahanzi bazabyitabira, igihe bizatangirira n’aho bizatambuka.

“My Talent Live Concert” igiye kuba nyuma yuko muri Nzeri 2020, hasojwe ibitaramo bya Iwacu Muzika, byahuriyemo abahanzi b’amazina mu Rwanda.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatambutswaga kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gususurukira mu rugo. Abahanzi baririmbyemo barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Igor Mabano, Queen Cha, Masamba Intore, Patient Bizimana, Clarisse Karasira, Christopher, Jay Polly, Yvan Buravan, Riderman, Butera Knowless, Social Mula, Charly & Nina na Israel Mbonyi.

Ibi bitaramo bizatangira mu minsi ya vuba
Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, iri gutegura ibi bitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .