00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo by’"Isango na Muzika" bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 02:16
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu bwikurikiranya, ubuyobozi bwa radiyo na televiziyo Isango star bugiye gutanga "Isango na Muzika Awards (IMA)", ibihembo bigenerwa abitwaye neza kurusha abandi mu myidagaduro.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2020. Mu 2021 nabwo byarateguwe, icyakora bitangwa muri Gashyantare 2022 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze gutanga agahenge.

Inshuro ya gatatu y’itangwa ry’ibi bihembo iteganyijwe ku wa 17 Ukuboza 2022 muri Parkinn Hotel mu Mujyi wa Kigali, nk’uko ubuyobozi bwa Radiyo na Televiziyo Isango Star bwabigarutseho.

Umwaka ushize ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 14 birimo; Best New Artist cyegukanwe na Confy, Best New Actor cyegukanywe na Rusine Patrick, Best Actress yabaye Uwamahoro Antoinette wamenyekanye cyane ku izina rya Siperansiya, Best Culture& Traditional Artist hahembwe Ruti Joel.

Best Album yabaye ‘Inzora’ ya Butera Knowless, Best Collabo yabaye ‘Away’ y’umuhanzikazi Ariel Wayz na Juno Kizigenza, Best Video Director yabaye Easy Cuts, Best Video of the year yabaye iya Kenny Sol abicyesha indirimbo ye yise ‘Say my name’.

Igihembo cya Best Gospel Artist cyegukanwe na Vestine na Dorcas, icya Best Hip Hop cyegukanwa na Bull Dogg, Best Proudcer aba Element wo muri Country Records, Best Song of the year iba ’Away’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz.

Producer wakanyujijeho mu myaka 10 yabaye Ishimwe Clement, umujyanama wo mu myaka 10 yabaye Muyoboke Alex, umunyamakuru wahize abandi yabaye Uncle Austin, umuhanzi mwiza yabaye Meddy, umuhanzikazi mwiza mu myaka 10 aba Butera Knowless.

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu
Bruce Melodie ni we wabaye umuhanzi w'umwaka mu bihembo biheruka by''Isango na Muzika'
Umwaka ushize Juno Kizigenza yacyuye ibihembo bibiri
Butera Knowless yahembwe nk'umuhanzikazi wakanyujijeho mu myaka icumi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .