Iri rushanwa ryasorejwe muri rya Lycée de Kigali (LDK), aho itsinda rya KTY Crew (Kimisagara Youth), ryegukanye umwanya wa mbere rigahembwa miliyoni 1,3 Frw.
Ni mu gihe kandi irya kabiri ryabaye African Mirror ryahawe ibihumbi 800 Frw, naho Indaro Crew yabaye iya gatatu yahawe ibihumbi 500 Frw.
Aba bahigitse bagenzi babo bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, barimo Dynamic Dance Crew, Hope Dance Family ndetse na Incredible Kids Academy. Aya matsinda atarabashije kwegukana intsinzi muri iri rushanwa yahawe 100.000 Frw buri rimwe.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo itegura iri rushanwa, Nzaramba Joseph, yavuze ko iri rushanwa bishimira ko riri kwaguka ijoro n’amanywa kandi rikaba rigenda rigira ingaruka nziza ku baryitabira.
Ati “Irushanwa riri kugenda ryaguka. Icyiciro cya mbere twari dufite amatsinda atandatu, icya kabiri dufite umunani none ubu twari dufite amatsinda arenga 20 ahuye n’abana 600 baturutse mu gihugu hose rero ryagenze neza turifuza ko n’ubutaha bizagenda neza kurushaho.”
Yavuze ko abana bagiye basura mbere yo kwitabira iri rushanwa bareba ibibazo baba barahuye nabyo. Yahise ateguza irushanwa rizahuriramo amatsinda atandukanye abyina ku rwego rw’Isi yose.
Ati “Turi gutegura iserukiramuco, rizahuriza hamwe amatsinda aturutse ku Isi yose. Ubu irushanwa rimaze imyaka itatu, turashaka gukora iserukiramuco ku buryo tuzakora ikintu cyagutse kurusha aha.”
Avuga ko iri rushanwa ryagiye rigira umumaro kuko abatsinze mbere amafaranga bahawe, bagiye bayifashisha muri sosiyete barimo, bakagura imashini zidoda, bakishyurira bagenzi babo amashuri ndetse bakanayifashisha mu kwikenura mu buryo butandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!