00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutangizwa iserukiramuco ‘Karaoke Away Fest’ rizazenguruka Intara zose z’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 May 2025 saa 10:47
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco ‘Karaoke Away Fest’ rigamije kurushaho kumenyekanisha Karaoke no kuyikundisha abantu banyuranye mu ntara zose z’u Rwanda.

Ni Iserukiramuco rizatangirira mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 24 Gicurasi 2025, mbere y’uko rikomereza mu zindi ntara, ahahurira abaririmbyi batandukanye bagataramana n’abakunzi b’umuziki baba basohokeye ahatoranyijwe muri buri ntara.

Cyiza Frank uhagarariye Isha Events yateguye iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko bahisemo kuritegura mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ubu bwoko bw’umuziki bukundwa n’abatari bake.

Yavuze ko mu gutangiza iri serukiramuco bahisemo gutangirana abaririmbyi bake ndetse n’ahantu hake bazakorera icyakora yizeza ko uko bazagenda baritegura kenshi bizagenda bigenda neza kurushaho.

Ati “Turi gutangira ntabwo byose byahera hejuru, yaba imijyi turi gukoreramo iracyari micye ariko tuzagenda tuzamura umubare ariko tunagere kuri benshi bafite impano muri ubu buryo bwo gutarama.”

Cyiza yavuze ko ku ikubitiro batangiranye bamwe mu basanzwe bakora Karaoke mu Mujyi wa Kigali ariko buri ntara bazajya bajyamo bakazajya bakorana byibuza na bamwe mu basanzwe bakorerayo mu rwego rwo kurushaho guhuza abakora uyu mwuga.

Uretse guhuza abakora uyu mwuga bo mu ntara zitandukanye, Cyiza ahamya koi bi bitaramo bizajya biba umwaya mwiza wo guhuza abakora aka kazi n’abafite ubucuruzi bwaberamo ibi bitaramo mu rwego rwo kuba bakorana ubucuruzi mu buryo burambye.

Nubwo ariko abateguye iri serukiramuco batangiye barikorera mu Mujyi umwe muri buri Ntara, icyifuzo ni uko ryaguka ku buryo rizajya ribera mu Mijyi itandukanye kandi rikamara iminsi myinshi.

Karaoke ni uburyo bwo gususurutsa abakunzi b’umuziki bwifashishwa n’abahanga mu kuririmba aho baba baririmba indirimbo zisanzwe zizwi ariko hatarimo amajwi ya banyirazo ndetse bagaha n’umwanya abasohokeye aho biri kubera bagafatanya kuririmba.

Ubu buryo bwo gutarama bumaze igihe cyane ko amateka agaragaza ko byatangiye mu myaka ya 1960.

Ku ikubitiro abakora Karaoke barindwi barimo babiri bakorera mu Karere ka Huye nibo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .