00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka filme ishobora gushyira Chris Brown mu kaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 October 2024 saa 05:41
Yasuwe :

Investigation Discovery [ID] isanzwe ikora filime zicukumbuye, igiye gushyira hanze inshya igaruka ku bikorwa bya Chris Brown byo guhohotera abagore ishobora gushyira mu kangaratete urugendo rw’umuziki rw’uyu muhanzi wubatse amateka ku Isi.

Iyi filime yiswe “Chris Brown: A History of Violence” izajya hanze ku wa 27 Ukwakira 2024. Iri mu mujyo w’icyo ID yise “No Excuse for Abuse”. ubu bukaba ari ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Iyi filime mbarankuru izagaruka ku birego byashinjwe uyu musore byo guhohotera abagore. Izagaruka ku ihohoterwa yakoreye Rihanna mu 2009 ubwo bakundanaga, akamukubita kugeza ubwo yangiritse mu isura akajya mu bitaro.

Uretse uku guhohotera Rihanna, Chris Brown yanavuzweho guhohotera abandi bagore mu myaka yakurikiyeho na byo ni bimwe mu bizagarukwaho muri iyi filime.

“Chris Brown: A History of Violence” izagaruka ku buzima bw’ibibazo bya Chris Brown mu bwana bwe, ingaruka z’ihohotera ndetse banibaza ikibazo bati “Ni gute umuntu ufite amateka yo guhohotera muri rubanda, akomeza kubahwa nk’icyamamare?”

Hazagaragaramo abasesenguzi bazagenda bavuga ku buhamya bwatanzwe na bamwe bavuga ko bahohotewe n’uyu muhanzi, n’ingaruka byabagizeho.

Mu mashusho magufi ‘Trailer’ y’iyi filime yagiye hanze, hagaragaramo umwe mu bashinja Chris Brown, agira ati “Ntabwo nari narigeze mbivuga ku karubanda, ariko ni yo nzira yonyine ashobora guhagarikwamo.”

Uretse iyi filime ya Chris Brown, ID irateganya gushyira hanze indi filime mbarankuru igaruka kuri “Diddy” Combs, uri mu gihome akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gusambanya abagore ku ngufu.

Reba agace gato ka filime “Chris Brown: A History of Violence”

Chris Brown arageramiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .