Iyi gahunda yatangarijwe mu muhango wo gusogongera kuri Album ye yiswe ‘Shani’ wabaye kuri uyu wa Mbere.
Bruce Intore wavuze mu izina ry’inshuti z’umuryango wa Nyakwigendera, yabwiye abari aho ko hari igitekerezo bafite cyo gukusanya arenga miliyoni 55 yo kusa ikivi yasize.
Yagize ati “Aya mafaranga ni ayo kuzuza inzu DJ Miller yari yaratangiye kubakira umubyeyi we ndetse no kubaka inzu ye cyane ko yari yaramaze kugura ikibanza. Abahanga mu by’ubwubatsi twaraganiriye batweretse ibikenewe byose, mu mibare twakoze twasanze nibura hakenewe miliyoni zirenga 55 Frw zo kusa ikivi cya nyakwigendera.”
Gukusanya aya mafaranga bizakorwa abantu bagura indirimbo n’imyenda iriho ifoto ya DJ Miller. Hazashyirwaho n’uburyo bwo kwifashisha telefone mu gutanga inkunga na paje ya GoFundMe.
Amakuru arambuye ku ikusanywa ry’aya mafaranga, Hope Nigihozo umufasha wa DJ Miller yabwiye IGIHE ko azatangazwa tariki 4 Ukuboza 2020 ubwo bazaba bamurika album ye ya mbere yise Shani.
Iki gikorwa cyari cyiganjemo aba-DJ batandukanye, abahanzi biganjemo abagize uruhare ku ikorwa ry’iyi album, abanyamakuru ndetse n’aba-producer bayikozeho.
Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal.
DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!