Hagati yanjye na mama hagombaga gupfa umwe, aba ari we ugenda – Ibitaramenyekanye ku buzima bwa Fireman

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Uwimana Francis uzwi nka Fireman ni umusore w’imyaka 29 uherutse gufata icyemezo cyo gutera ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore. Iyo muganiriye umwanya munini akubwira inkuru ndende y’ubuzima bwe bwiganjemo inzira z’inzitane.

Uyu muraperi yavutse muri Mutarama 1991. Mbere gato yuko avuka Se yitabye Imana. Ubwo nyina yari kwa muganga yaje guhura n’ikibazo mu kubyara ku buryo abaganga bahamyaga ko hagati ye n’umwana hagomba kubaho umwe.

Fireman avuga ko byaje kurangira umubyeyi we yitabye Imana, we arokoka atyo. Kuvuka ari impfubyi byatumye uyu musore akura arererwa mu miryango.

Yize aba mu miryango kugeza ageze mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubwo umubyeyi wamureraga yitabaga Imana. Byatumye yisanga yagiye kuba mu rugo rw’umwana biganaga ariwe Jay C, inshuti ye magara yaba mu ishuri ndetse no mu gace k’iwabo.

Kwa Jay C niho yakuye urukundo rw’umuziki kubera urungano rwabo bari baturanye rurimo na Bull Dogg bari bamaze kwinjira muri uyu mwuga.

Fireman yabanje kugerageza Karate na Football ariko biranga

Uyu muraperi avuga ko yakinnye Football nk’umunyezamu, gusa indoto ze ntiyabashije kuzigira impamo kubera amikoro yatumye kubona ibikoresho byo gukinisha byaramubereye ikibazo gikomeye cyane.

Usibye Football yagerageje gukina na karate, avuga ko yari umuhanga kuko yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu y’abato.

Nyuma yo kwegukana umukandara w’icyatsi muri uyu mukino, Fireman ntiyabashije gukomeza kuko yavuye ku kigo yakiniragaho.

Arangije amashuri yisumbuye nibwo avuga ko yisanze mu muziki, aba icyamamare, ibya karate na ruhago birangirira ku ishuri.

Fireman avuga ko guhugira mu muziki, gutwarwa n’ubwamamare no kwinjira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, byahagaritse imyitozo yose yakoraga mbere.

Uyu muhanzi avuga ko uwamuha kugira andi mahitamo atanyuza ubuzima bwe mu nzira bwanyuzemo.

Yagize ati “Buriya bisa nkaho iri ariryo geno ryanjye. Ariko mbaye ndi uhitamo ntabwo nahitamo iyi nzira. Nakwiga nkarangiza na kaminuza. Nkishakira akazi ngatebeza nkajya mu buzima butandukanye no kumenyekana.”

“Kumenyekana biragoye, byanyiciye ubuzima nubwo ntarirarenga. Mbaye ndi uhitamo sinahitamo guca iyi nzira. Nagerageza gushaka indi nzira ituma ntamenyekana.”

Uyu muraperi yavuze ko ubuzima bwo kumenyekana bugorana kuko bisaba kwitwararika cyane.

Ati “Hari benshi bakora ibirenze ibyo dukora ariko batamenyekana, twe ibyinshi batuvugaho baba banatubeshyera ariko nyine bitujya ku mutwe.”

Yakomeje avuga ariko nanone ko aya mahitamo yose aterwa n’imyaka umuntu aba arimo. Ati ”Nko mu bwana byanze bikunze nahitamo kuba Fireman ariko ku myaka mfite simpamya ko aribyo nahitamo.”

Fireman avuga ko gukurira mu buzima bw’ubupfubyi hari ingaruka zikomeye byamugizeho.

Ati ”Umwana kumurera neza ni uguhozaho, umuntu iyo umweretse ikintu, ntumutware gisirikare bituma amenya ububi n’ubwiza ukamufatira umwanzuro nawe yiyumvamo. Njye rero mu buzima nakuze ntinya abantu bakuru, byangizeho ingaruka kuko hari igihe najyaga mbihisha nkajya kugerageza ibyo badashaka wenda bitari na byiza.”

Agira inama abana b’imfubyi akababwira ko hari ubundi buryo Imana iba yaragennye bwo kuzagera ku nzozi zabo ariko bibasaba kubasha guhitamo neza kandi bagashyiramo imbaraga mu kuzikabya.

Ati “Twese tuba twaravutse nk’abandi kandi Imana idukunda kimwe. Ikintu kibi kizakubaho ni wowe uzaba wakigizemo uruhare. Nuhitamo kubaho neza uzabaho neza, nuhitamo kubaho nabi niko uzabaho."

"Ibanga ni ukumenya inshuti ugira, ugahitamo inziza kuko zigusiga ibyiza byazo. Nuhitamo imbi nazo zizagusiga ibibi byazo. Kunda ibyiza kuko ibyiza nabyo bizagukunda binakuzire ubeho neza. Nuramuka ukunze ibibi nabyo bizagukunda binakuzire usange ubayeho nabi.”

Umwaka utaha muri Mutarama, Fireman azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 30. Naramuka ayizihije azaba aciye akagozi kuko imyaka ibiri yari ishize itariki ye y’amavuko igera afunze.

Mu 2019, tariki 4 Mutarama zageze uyu muraperi ari kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, muri uyu mwaka 2020, iyi tariki yamusanze afunze akurikiranyweho ibyaha byavugwaga ko yaba yarakoreye Iwawa.

Ikiganiro na Fireman

Indirimbo "Ubuto bwanjye" Fireman yaririmbye ku buzima bwe

Fireman wakuriye mu buzima bubi bw'ubupfubyi ubu ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda
Usibye kuba uwari impfubyi yarakuze ari no kwitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .