00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haciwe amarenga ko itegeko riherutse kuvugisha abahanzi rishobora kuvugururwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2024 saa 03:54
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yijeje ko inzego bireba zizasuzuma neza itegeko rishya ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, rikarushaho kurengera no kuzirikana uburenganzira bw’abahanzi.

Ni itegeko ririmo ingingo zimwe zitavuzweho rumwe n’abahanzi, nk’ivuga ko ikinwa ry’igihangano mu ruhame ryemewe bidatangiwe uruhushya rw’umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo cy’uruhushya.

Ibyo ni nko mu gihe cy’imihango ya Leta cyangwa y’amadini, iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu, mu rwego rw’ibikorwa by’uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n’ikigo kitagamije inyungu, iyo ikinwa ry’igihangano mu ruhame bitagamije inyungu.

Umutoni Sandrine abinyujije kuri X kuri uyu wa Kane, yavuze ko iri tegeko ritagamije kwambura abahanzi uburenganzira ku bihangano byabo, anagaragaza ko rishobora kunozwa.

Ati “Bahanzi bacu, ntabwo itegeko rizabambura uburenganzira bwanyu ku mutungo mu by’ubwenge. Inzego zitegura, izemeza n’izishyira mu bikorwa aya mategeko zizasuzuma buri kimwe, impamvu n’icyo ingingo z’itegeko zisobanuye bijyanye n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye.”

Umutoni yavuze ko uruganda rw’ubuhanzi rufite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’iterambere ry’abaturage, bityo ko ibikorwa byose ari ibigamije kurufasha kurushaho gutera imbere aho kurusubiza inyuma.

Ati “Kubera iyo mpamvu, amategeko ashyirwaho ni agamije kururinda kugira ngo rukomeze kuba ku isonga kandi habanje kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo riturengere twese, twirinde no kurisobanura nabi.”

Abahanzi batandukanye bagaragaje ko batanyuzwe n’iri tegeko kuko ribambura uburenganzira ku bihangano byabo, aho bagaragazaga ko babikora bahenzwe nyamara rikaba ritanga uburenganzira bwo kubikoresha batabizi, nta n’igihembo.

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close aherutse kwandika avuga ko igihangano cy’umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu, byaba no kwemerera abandi kugikoresha ku buntu akabikora ku bushake bwe.

Sandrine Umutoni yijeje ko itegeko rishya rishobora kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .