00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yananiwe gukora akazi kayo - Bien-Aimé Baraza yavuze ku myigaragambyo muri Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 August 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ubu akaba asigaye ari umuhanzi ku giti cye, yavuze ko ashyigikiye abaturage bakoze imyigaragambyo muri Kenya, avuga ko byatewe n’uko Leta ya Kenya idakora icyo abaturage bashaka.

Uyu muhanzi ari mu Rwanda mu mushinga wo gufata amashusho y’indirimbo ye na Bruce Melodie.

Agaruka kuri iyi myigaragambyo, yagize ati “Kenya ifite amahoro. Guverinoma ntabwo iri gukora akazi kayo. Ndatekereza ikibazo ari ni iki guverinoma yakora kugira ngo urubyiruko rwo muri Kenya ruhabwe ahantu heza ho kugira ngo bakure mu mitekerereze, impano bafite bazikuze ndetse ibafashe kugera ku rundi rwego? Njye mpagaze ku ruhande rw’abaturage. Abahanzi bakwiriye buri gihe kuba bari ku ruhande rw’abaturage.”

Uyu muhanzi yakomeje abazwa uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, asubiza ko aba ameze nk’uri mu rugo.

Ati “Buri gihe iyo nje hano mba meze nk’uri mu rugo. Nkunda u Rwanda cyane. Ndashimira umuvandimwe Bruce Melodie kuba yarantumiye hano. Dufitanye indirimbo. Dufitanye indirimbo nyinshi ndetse n’ejo dushobora kubyuka tujya muri studio. Sinjye uzabona indirimbo yacu igiye hanze.”

Yakomeje avuga ko gukorana na Bruce Melodie ari iby’agaciro cyane ko ari umuhanzi mpuzamahanga, wakoranye n’abahanzi bakomeye barimo na Shaggy.

Bien-Aimé Baraza aheruka gukorana indirimbo na Adekunle Gold wo muri Nigeria bise ’Wahala’, ndetse amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Cedric Dric, banambikwa na Moshions ya Moses Turahirwa.

Yabajijwe impamvu yahisemo kwambikwa na Moshions, avuga ko ari ‘brand’ ikomeye ku Isi yose.

Ati “Afurika igomba kumva ko Moshions ari umuhanzi w’imideli ukomeye ku Isi yose, nk’uko twavuga Gucci, mu buryo bw’ibintu byiza, imideli ndetse n’uko ahuza ibintu bya gakondo Nyarwanda n’imyambaro. Ni umuhanzi w’imideli mwiza, ni umuvandimwe.”

Akomeza avuga ko kugira ngo umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeze gutera imbere bisaba gukorana cyane. Ati “Inshuro nyinshi tuzakorana nk’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ni nako umuziki wacu uzakomeza kugera kure. Inshuro nzakorana na Bruce Melodie. Uko Tanzania izakorana na Kenya. Urugero murebe nk’umuziki wo mu Burengerazuba bwa Afurika nka Nigeria yarabikoze. Mureke dushyire hamwe, dushyigikirane.”

Uyu muhanzi yavuze ko we na bagenzi be bahoranye muri Sauti Sol, batangije icyo bise ‘Sol Generation. Uyu akaba ari umushinga wo guteza imbere abahanzi bakizamuka. Avuga ko uyu mushinga ugeze kure ndetse bateganya no kubaka ishuri.

Abajijwe ku ndirimbo yakoranye na The Ben we na bagenzi be bakiri muri Sauti Sol, yavuze ko kugira ngo idasohoka byaturutse ku wayikoze, ariko ubu akaba yifuza kongera gukorana n’uyu muhanzi ndetse n’abandi barimo Kivumbi.

Ati “The Ben ndamukunda cyane twakoranye indirimbo nkiri muri Sauti Sol ariko ihera muri studio, ubu ndifuza kongera gukorana nawe. Ubu mfite indirimbo enye na Mike Kayihura ndetse na Kivumbi nshaka gukorana nawe ndamukunda. Nkunda abahanzi bo mu Rwanda.”

Uyu muhanzi yavuze ko ahantu hose ageze bamwita Umunyarwanda bityo bikaba byaratumye yiyumvamo u Rwanda.

Bruce Melodie wamwakiriye yavuze ko kuba Bien aza mu Rwanda akavuga abahanzi batandukanye barimo n’abakizamuka mu Rwanda, ari akamaro k’ikoranabuhanga rya internet.

Bien-Aimé Baraza ubwo yageraga ku kibuga cy'indege aho yaje mu mushinga wo gufata amashusho y'indirimbo ye na Bruce Melodie
Bien-Aimé Baraza yasohotse ku kibuga cy'indege agaragiwe na Mubi Cyane usanzwe arinda Bruce Melodie
Bien-Aimé Baraza avuga ko Leta ya Kenya yananiwe guha abaturage ibyo bakeneye
Bien-Aimé Baraza ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya
Bien-Aimé Baraza avuga ko ari umuhanzi ubu ukizamuka bityo indirimbo agiye gukorana na Bruce Melodie izamufasha gukomeza gutera imbere mu muziki we
Bien-Aimé Baraza yakiriwe ku kibuga cy'indege na Bruce Melodie

Amafoto:Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .