Gushishura muri Tanzania! Harmonize yashyizweho igitutu n’umunya-Kenya indirimbo ye ikurwa kuri Youtube

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Umusore wo muri Kenya witwa Magix Enga Beats ukora indirimbo yikomye Harmonize amushinja kwiba umudiho w’indirimbo yakoreye King Kaka wo muri icyo gihugu yitwa ‘Dundaing’.

Mu ntagiro z’iki Cyumweru nibwo Magix Enga Beats yavuze ko Harmonize umudiho yakoresheje mu ndirimbo yitwa ‘Uno’ aherutse gushyira hanze yawukuye kuri iyi ndirimbo yari imaze umwaka wose igiye hanze.

Uyu muhanzi yakomeje gushyira igitutu kuri Harmonize avuga ko yakoresheje uyu mudiho[beat] atamusabye uburenganzira bityo akaba agiye kumwereka ko atari imikino.

Kuri uyu wa Kane, amashusho ya ‘Uno’ yabyutse yahanaguwe ku rubuga rwa Youtube ndetse Magix Enga Beats yigamba kuba yageze ku cyo yifuzaga gukora.

Ati “Icyumweru kimwe kirashize, indirimbo ya ‘Uno’ ntabwo ikiri kuri Youtube, ntuzigere ushaka kuntwarira beat, mbisubiremo ntuzahirahire nk’uko nabivuze ntabwo nzatuma ibi biba muri Kenya.”

Harmonize nta kintu na kimwe aravuga ku by’iyi ndirimbo ashinjwa kwiyitirira ndetse yatereye agate mu ryinyo nk’aho nta cyabaye.

Dore ‘Dundaing’ yatumye amashusho y’indirimbo ya Harmonize asibwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .