00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukorera Wizkid, Urukundo rwe na Miss Kelia n’iby’indirimbo ye nshya: Element yiniguye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 09:19
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Element Eleéeh asohoye indirimbo yise ‘Milele’, uyu muhanzi yahishuye ko yamutwaye arenga miliyoni 30 Frw, anahakana amakuru y’urukundo n’inkumi iyigaragaramo cyane ko byari bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ahereye ku ndirimbo ye nshya, Element Eleéeh ufatanya ubuhanzi no gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi yavuze ko yishimiye ukuntu abakunzi be bayakiriye kandi ikoze mu njyana nshya.

Ati “Nari maze imyaka ine nteguza abantu gukora Afro Gako ariko yarananiye […] njye uko nayitekereje ni kuriya nayitangiye. Rero nanyuzwe n’uko abantu bayakiriye kuko ni injyana nshya kuri njye.”

Uretse kuba yishimira uko indirimbo ye yakiriwe mu Rwanda, Element Eleéeh yavuze ko yatunguwe n’uburyo abakunzi b’umuziki bo muri Tanzania, Kenya na Uganda bayakiriye.

Abajijwe niba koko igitekerezo cya Afro Gako ari icye nk’uko yari amaze kubishimangira cyane cyane ko Noopja bahoze bakorana muri Country Records nawe akunze guhamya ko iyi njyana ari igitekerezo cye, yamuteye utwatsi.

Ati “Ubundi Afro Gako ni injyana y’umuntu uyikora ntabwo ari iy’umuntu uyivuga, nanjye nubwo mvuga ko nyikora haje umuntu uyikora ntakiyikora niwe uzayitirirwa, na Noopja ayikoze rwose yaba ari iye.”

Ku rundi ruhande uyu muhanzi yabajijwe niba koko indirimbo ye nshya yaramutwaye arenga miliyoni 20 Frw nk’uko byakunze kuvugwa, Element Eleeeh yavuze ko byibuza yamutwaye arenga miliyoni 30 Frw.

Yashyize umucyo ku nkuru z’urukundo rwe na Miss Kelia Ruzindana

Kuva mu 2022 ubwo Kelia Ruzindana yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, inkuru zigaruka ku rukundo rwe na Element Eleéeh zabaye nyinshi yaba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Inshuro nyinshi aba bombi babazwaga ku makuru y’urukundo rwabo ntabwo bakunze kugira byinshi bayavugaho nubwo nta numwe muri bo wahakanaga ko atazi undi cyane ko biganye muri St Andre i Nyamirambo.

Abajijwe niba koko yaba yarigeze akundanaho na Kelia Ruzindana uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akaza no kwegukana ikamba rya Miss Heritage, Element Eleéeh yabihakanye ahamya ko ari inshuti zisanzwe.

Ati “Kelia ni inshuti yanjye ntabwo twigeze dukundana, abantu iyo bamuvuga bamubara nk’uwagiye kandi rwose turacyari inshuti gusa ntabwo twakundanye.”

Uretse inkuru z’urukundo rwa Miss Kelia yahakanye, Element Eleéeh yanashyize akadomo ku byavugwaga ko yaba afitanye umubano wihariye n’inkumi yashyize mu mashusho y’indirimbo ‘Milele’ ahamya ko nta rukundo ruri hagati yabo nkuko yagiye abibona ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru z’urukundo rwa Element Eleéeh n’inkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ‘Milele’ rwazamuwe cyane n’uburyo bakunze kugaragarizanya urugwiro ku mbuga nkoranyambaga aho buri wese asangiza abamukurikiye amafoto bafitanye bakayaherekeresha udutima.

Yashyize akadomo ku bibazaga ko ashyamiranye na Bob Pro

Ubwo yinjiraga mu muziki, Element Eleéeh yifuzaga kuba umuhanzi, ibyatumye asimbukira kwa Bob Pro ahakorera indirimbo abifashijwemo na Noopja wari wiyemeje kumufasha mu muziki, icyakora ntabwo yigeze isohoka kuko yamaze igihe kirenga umwaka atarayihabwa.

Ni uko umujinya watumye Element Eleéeh atangira kwiga gutunganya indirimbo ngo ajye azikorera birangira avuyemo umu producer uyu munsi uri mu bayoboye abandi ku gikundiro.

Abajijwe niba gukorana na Bob Pro bisobanuye ko umujinya yari amufitiye washize, Element Eleéeh yagize ati “Ubu noneho nanjye ndamwumva, niba yari afite akazi kenshi nk’ako mfite uyu munsi rwose ndamwumva.”

Agikomoza ku kazi kenshi, Element Eleéeh yavuze ko afite imishinga y’indirimbo zitandukanye zirimo iyo yakoreye Wizkid na Sautisol, icyakora iyi ikaba yaramuciye intege kuko iri tsinda ryasenyutse itarasohoka.

Ati “Ndi gukorera abahanzi batandukanye barimo Kenny Sol, Bruce Melodie, Kevin Kade bakoranye n’abahanzi batandukanye bo hanze. Mfite n’indirimbo zirimo iya DJ Maphorisa, Adekunle Gold, iya Wizkid na Sauti Sol yo nyimaranye umwaka itarasohoka kuko iri tsinda ryahise risenyuka.”

Ku rundi ruhande uyu muhanzi w’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye kugeza ubu afite indirimbo eshatu zirimo Kashe, Fou de toi na Milele aherutse gusohora.

Element asanzwe ari inshuti ikomeye na Junior Rumaga bamaranye imyaka hafi icumi
Element yanahakanye amakuru y'urukundo rwe na Miss Kelia ahamya ko ari inshuti ye isanzwe
Element yahakanye amakuru y'urukundo n'inkumi yashyize mu mashusho y'indirimbo 'Milele'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .