Babigarutseho mu gice cya kabiri cy’ikiganiro bagiranye na B&B Kigali 89.7 FM, aho bagarutse ku buzima bwabo butandukanye yaba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe.
Knowless yabajijwe uko yatangiye ubuzima bw’umuziki, avuga ko ari ibintu yakuze akunda ndetse akaza gukabya inzozi ze ubwo yari arimo gusoza amashuri yisumbuye.
Ati “Nakuze mbikunda hanyuma ndi kurangiza amashuri ndi mu mwaka wa gatanu ngiye kujya mu wa gatandatu nibwo natangiye gushaka uko najya muri studio. Nza kugira amahirwe ndabikora…abanyeshuri bamenya ko naririmbye. Mbibwira bake, rero abo bake nibo batumye ngira imyumvire yo gukomeza umuziki.’’
Yavuze ko nyuma y’ibi yatangiye kubona abantu bamuhamagara bashaka kumuha akazi, akaza gutangira kubona ko umuziki ari ikintu cyatunga umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Nyuma umuntu yarampamagaye ngo ampe akazi. Nari mfite indirimbo imwe cyangwa ebyiri. Tujya mu biciro niba yarambwiye ngo ni ibihumbi 30 Frw, ndavuga nti atari ibihumbi 100 Frw ntabwo naza. Ni nk’Imana yari yamuntumyeho, icyo gihe yampaye ibihumbi 80 Frw. Nkubise umubare ndavuga nti akazi ndakabonye. Kuva uwo munsi nahise mbona aho ngomba kuba ndi.”
Knowless avuga ko ku mukobwa kujya mu muziki bitari byoroshye cyane ko wafatwaga nabi, byagera ku bakobwa bikaba ibindi ndetse bamwe bakabita indaya.
Ibya ruswa y’igitsina mu muziki…
Knowless yavuze ko kandi abakobwa abantu benshi baba bashaka kubafatirana bashaka kubasambanya, ariko we akaba atarigeze ahura n’ibyo ku bw’amahirwe yagiye agira.
Ati “Ku bakobwa ujya muri studio buri wese hari umubare afite. Ntabwo byambayeho ngo umuntu ambare ariko hari ubuhamya bw’abandi bana b’abakobwa tuzi bagiye bajya mu muziki bafite impano n’umutima ushaka ariko aho bagiye bakakirwa ari mpa nguhe.”
“Ku bakobwa byabaga bikomeye noneho bikiyongeraho no kuba nta mafaranga. Njye abantu baramfashije baranyakira. Ni rya geno ry’Imana.”
Avuga ko icyo gihe mu myaka ya 2010 na 2011 yari azi icyo ashaka ariko adafite umuntu uha umurongo ibintu bye. Yavuze ko yakoze album ya mbere binagenda neza ariko nyuma aza guhura na Ishimwe Clement.
Ati “Mu 2011 maze gushyira hanze album, nabonaga amafaranga ariko biri mu kavuyo. Nibwo nabonye Clement biturutse kuri DJ Zizou.”
Uyu mugore yavuze ko yavuye kure atazi ko ubuzima bushoboka ariko bikaza gukunda.
Ntabwo narinzi ko nabishobora kuvuga imbere y’Umukuru w’Igihugu…
Muri Nyakanga 2024 Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, barangajwe imbere na Butera Knowless na Clement nk’uko yari yabibasezeranyije bwo yiyamamarizaga muri ako Karere.
Ibi byabaye nyuma y’ubusabe bw’umuhanzikazi Butera Knowless. Yabajijwe uko yiyumvaga ari imbere ya Perezida Kagame, asubiza ko bitari byoroshye kuri we ariko akaza kubishobora.
Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye. Ni ibintu ntarinzi ko nashobora. Abo dukorana barabizi ko n’iyo mfite kuririmba mbanza kugira ubwoba. Noneho kuvuga ngo ni ukuvuga imbere ya Perezida. Nshimira umwanya nahawe nk’umuntu utuye mu Bugesera. Icya mbere nabaye njye, wagize ya mahirwe twahoze dushaka.”
“Aho uwo niwo wari umukoro wanjye. Niba mu ruganda rwacu aricyo kintu twashakaga naribazaga nti ngomba gukora iki? Ni ikintu kirenze kuba nari kujyana ibibazo nk’umunyamuziki. Nari ndi mu cyimbo cy’undi munyarwanda. Nari mpagaze imbere y’umuntu ntatinya kuvuga ko nabonye ubuzima abigizemo uruhare.”
Yavuze ko gusaba Umukuru w’Igihugu kuzabatumira nk’abaturanyi be, byaje ari imbere cyane ko yari ameze nk’uri kuganiriza umubyeyi we.
Ati “Byahise bituma za soni n’ubwoba bigenda, bimera nk’aho ari kumbwira ati ndakumva. Ibyo byatumye amarangamutima yanjye yose ajya hanze. Ntabwo narinzi ko byihuta ku kigero byihuseho.”
Clement nawe yavuze ko guhura n’umukuru w’igihugu ari amahirwe bafata nk’ikintu gikomeye cyabaye mu buzima bwabo yaba ubusanzwe n’ubw’umuziki.
Ati “Usibye n’umuhanzi n’undi Munyarwanda, hari n’abandi batari Abanyarwanda babyifuza […] ni ibintu by’ubuzima bwose umuntu atazigera afata nk’ibisanzwe. Hari umuntu wicara akibaza ati byarabaye cyangwa ntabwo byabaye? Agaciro yahaye ibyo dukora, ni ibintu bidasanzwe.”
Uretse ibi kandi, Clement yagarutse ku muziki aho avuga ko yawutangiye kubera gukunda gucuranga ariko bikaza kurangira bibaye akazi ka buri munsi, ndetse n’ibindi yakora akaba ariwo byaba bishamikiyeho.
Yavuze ko igitekerezo cya Kina Music cyaje nyuma kuba umucuranzi igihe kinini yiga mu ishuri, akaza kujya kwihugura mu Buhinde yagaruka akaba aribwo ashyira itangazo hanze ashaka abahanzi bakorana, aha akaba ari naho havuye abarimo Kate Bashabe (waje kubivamo), Yverry, Derek, Christopher, Tom Close n’abandi batandukanye.
Ati “Umuziki ni vuba cyane abantu batangiye kubifata nk’akazi n’ubwo bitaraba ijana ku rindi.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!