Ni amagambo agaragaza ko kuva Umwami Yesu Kristo cyangwa se Yezu [ku bamwemera batyo] yaza mu isi, yakuyeho urusika rw’ibyatanyaga abantu ibyo ari byo byose, bityo bakaba badakwiriye kwishishanya no kumva ko hari bamwe baruta abandi cyangwa se hari icyo batandukaniyeho kuko muri we babaye umwe!
Ibi ariko si ko biri mu matorero atandukanye mu Rwanda kuko usanga hariho ihangana rihoraho, ryatutumbye hagati y’abayobozi bayo cyangwa se abandi, rikaba ryaragize ingaruka ku mibereho ya buri munsi y’abahanzi.
Biragoye ku mwana w’umuntu kwiyumvisha ko abantu bakorera Umwami umwe bashobora kubaho mu ihangana rikomeye ndetse n’intambara za bucece bamwe bakamera nk’abakeba cyangwa se abadikanyije amasambu. Ibi ni ko bimeze hagati y’amatorero menshi ya gikirisitu kandi ntibijya bivugwa kenshi ariko niko kuri.
Urugero rwa hafi ruheruka ni urwa Messengers Singers, itsinda ry’abasore bahimbaza Imana rikorera ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, umwaka ushize ryahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu biturutse ku gitaramo ryatumiyemo Israel Mbonyi kuko “badasengera mu itorero rimwe”.
Bimaze kuba ikibazo, aho amatorero amaze guhinduka nk’amashyaka mu Rwanda ku buryo usanga abahanzi bamwe babuzwa kwitabaza bagenzi babo mu bikorwa by’ivugabutumwa kubera ko badasengana. Ibintu bigenda bigira ingaruka mbi ku ivugabutumwa.
Abahanzi bafatwa nabi, abatinyutse kuvuga bagacecekeshwa
Iyi nkuru twahisemo kwibanda ku mibanire y’abahanzi mu matorero gusa sibo gusa kuko hagati y’amatorero ubwayo hagiye harimo ibibazo bifite imizi yo kuva kera.
IGIHE yahawe amakuru n’umwe mu bahanzi wirinze kugira byinshi avuga, agaragaza ko abahanzi benshi mu matorero bafatwa nabi, abemeye kugendera mu mutaka wa ba nyir’amatorero amwe n’amwe akaba ari bo batoneshwa kurusha abandi.
Ati “Imyizerere ni ikintu gikomeye, umuntu aba yaravukiye mu itorero kurivamo bikamugora. Rero umuhanzi nk’uwo iyo ashatse kuvuga, aracecekeshwa ugasanga atenzwe mu buryo budasobanutse cyangwa se ntashyigikirwe n’itorero.’’
Undi twaganiriye yavuze ko hari abahanzi bamwe bahisemo kuva mu matorero amwe atari ukubera kwigumura, ahubwo ari uko ayo matorero yashakaga kubapyinagaza no kubatwara uko yishakiye kandi bakabona ari bo babihomberamo kurusha uko babyungukiramo.
Ati “Urabona nk’itorero iyo rikubwiye ngo nutegura igitaramo ntugomba gutumira kanaka, cyangwa se ntabwo ugomba gukorana indirimbo n’umuhanzi udasengera muri iri torero, ntabwo ari byo. Birengagiza ko indirimbo tutazikora ku buntu, kandi umuziki wabaye akazi nubwo ari ivugabutumwa.’’
Avuga ko aba bahanzi yirinze kuvuga amazina, bamwe bavuye mu matorero amwe bakajya mu yandi kandi bakaba bameze neza kurusha abo basize muri ayo matorero, bo basigayeyo “batungwa na manu.”
Izi mbogamizi zituma hari abahanzi bamwe bakeneshwa no kumvira abashumba, ugasanga umuhanzi wakabaye ari umwe mu byamamare kandi atunzwe n’umuziki ntabwo yahiriwe n’urugendo rwe.
Bamwe bahisemo kubaho nk’imfubyi zirera
Hari abahanzi bamwe bahisemo kubaho bigenga kuko bari barambiwe kugenzurwa mu myambarire, uko bagaragara bisanzwe ndetse no mu buzima bwabo bwite kandi barahirwa.
Umwe mu bahanzi waganiriye na IGIHE yavuze ko yazinutswe iby’amatorero umunsi aho yasengeraga bamugendaho. Yavuze ko hari itsinda ry’abakobwa ryari ritangiye kuzamuka yabonaga rizatera imbere mu myaka iri imbere ariko rikaza gutatanywa no kuba ritarasengeraga hamwe.
Ati “Ikindi cyambabaje ni itsinda njye nakundaga ry’abahanzi nabonaga bazagira ahazaza heza, ariko natangajwe n’uko ryatandukanye biturutse ku kuba batarasengeraga hamwe. Abashumba babyivanzemo bararitatanya. Ni kimwe mu bintu byambabaje.’’
Benshi twaganiriye baba mu matorero atandukanye bavuga ibi bidateze kuzahagarara, cyane ko itorero ari nk’urugo cyangwa umuryango runaka ufite amategeko, bityo rero abahanzi bakwiriye kuyanderaho byanga bikunze!
Abayobozi bamwe b’amatorero bigiza nkana?
Mu minsi yashize Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yagaragaje ko umutima we ubabazwa n’uko abahanzi baririmba “indirimbo z’isi” babayeho neza, mu gihe abaririmba iby’iyobokamana bo bicira isazi mu jisho.
Yabigarutseho mu giterane cyateguwe n’umuhanzi Christian Irimbere yari yise “Ndi Hano Worship Concert” cyabaye tariki 10 Nzeri 2023 kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama.
Uyu mushumba hari aho yageze agaruka ku buryo abahanzi baririmbira Imana, ab’indirimbo zisanzwe babarusha amafaranga kandi baririmba ibyo yise “ibishenzi”.
Ati “Abaririmba igishenzi bababarusha amafaranga, babarusha ibintu batunze, bakurura benshi, bafite uburyo bw’imyambarire yabo iyo udafashe iyo myambarire uhabwa akato, bakurura abarimo n’abacu, bafite abafana benshi cyane ku buryo bibera ikigeragezo abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse biragora kugira ngo bakundwe nka bo.’’
Yakomeje anenga abarokore benshi kuko ngo abashyigikira abahanzi babo bakiri bake.
Ati “Ubu iyaba Christian Irimbere yarapfumuye amatwi, umusatsi yarawugize nk’amahurungure y’ihene, avuga ko ari umutinganyi, ubu hano haba huzuye. Abenshi murava hano muririmba ‘Haleluya!’ mwagera hanze mukajya muri Ndombolo. Murafasha inzererezi zirirwa mu mihanda, zisambana n’abakobwa mugatererana abazima […] Murafasha amabandi. Ariko igihe kirageze.’’
Yakomeje avuga ko abakirisitu by’umwihariko bakwiriye kureka “indirimbo z’Isi” burundu. Ati “Kubona Lopez [Umunyamerika Jennifer Lopez] washese amatako abona amafaranga, naho abahanzi baririmbira Imana bakayabura!”
Gusa iki cyo ntabwo acyemeranyaho na Tonzi wabwiye IGIHE ko abahanzi bose baririmba indirimbo zisanzwe badakize kandi abaririmbira Imana nabo bose atari abakene.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!