Green P yitabye urukiko mu bujurire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Rukundo Elie [Green P] ushinjwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, mu iburanisha mu rwego rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rukundo yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho.

Uyu musore wajuririye iki cyemezo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020 yitabye Urukiko aburana ubujurire bwe.

Rukundo wamamaye aririmba mu itsinda rya Tough Gang yatawe muri yombi tariki 9 Ukuboza 2019. Yagejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ku wa 30 Ukuboza 2019.

Uyu muraperi yitabye urukiko yambaye imyenda isanzwe iranga abagororwa, aho yaburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yunganiwe n’umunyamategeko we wasabye umucamanza kumva ubujurire bw’umukiliya we.

Ari kuburana mu rubanza rumwe na Nyirimanzi Geoffrey bafatanywe ndetse bakaba banahuje umwunganizi mu by’amategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Green P yarafatiwe mu cyumba kwa Nyirimanzi kandi hakaba ariho hasanzwe udupfunyika 19 tw’urumogi ari ikimenyetso cy’uko ari mu bufatanyacyaha n’uyu musore ukurikiranyweho gucuruza urumogi.

Ikindi Umushinjacyaha ashingiraho ni uko Green P yiyemerera ko yanyweye urumogi na mugo ku buryo kuvuga ko atari azi ko muri icyo cyumba harimo urumogi byaba ari ukubeshya.

Nyirimanzi ufunganywe na Green P we akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko yafatanywe udupfunyika 19 tw’urumogi ndetse hari n’umutangabuhamya wamuhaye 1000 Frw ashaka kurugura.

Kubera izi mpamvu zose Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rwakwifashisha ibimenyetso biri mu idosiye bagashyigikira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwari rwafashe cyo gufunga aba basore iminsi 30 y’agateganyo.

Uwunganira aba basore mu by’amategeko yasabye Urukiko ko abo yunganira barekurwa kuko asanga nka Rukundo Elie we arengana kuko kuba yarafatiwe mu cyumba cyarimo urumogi atari azi ko rurimo cyane ko hatari iwe ndetse n’igihe yafatiweho batararumusanganye.

Yavuze ko Nyirimanzi yemera ko anywa urumogi ariko atarucuruza bityo asaba ko kuba yaremeye icyaha atagoranye ndetse akaba ari umuntu utuye unafite umuryango byatuma urukiko rumurekura by’agateganyo ahubwo rugashyiraho ibyo rumutegeka yakubahiriza.

Ubushinjacyaha bwo bwahise buvuga ko Nyirimanzi ari kugerageza guhunga icyaha cyo gucuruza urumogi nyamara yarafatanywe udupfunyika, bityo bugasanga nta kindi cyemezo cyagafashwe uretse gushimangira icyafashwe n’urukiko rw’ibanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire bw’aba basore uzasomwa tariki 19 Gashyantare 2020.

Green P ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere yitabye urukiko mu bujurire yambaye impuzankano y’abagororwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza