The Ben yavuze ko kitari igitaramo ahubwo we na Remah Namakula bari batumiwe mu rwego rwo kugaragara muri iki gikorwa bagasabana n’abantu.
Ati “Hano abantu babyumvise nabi, ntabwo ari igitaramo twaje gukora ahubwo ni umushuti wanjye wafunguye aha hantu mwemerera ko twazahagaragara bahataha, abantu b’i Musanze bumve ko mbarimo ideni ry’igitaramo kandi gikomeye.”
Ubwo The Ben yajyaga ku rubyiniro gusuhuza abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye uyu mugoroba, yaririmbye indirimbo ye ‘Why’ ahuriyemo na Diamond, ahita ahamagara Remah Namakula bafitanye iyitwa ‘This is love’.
Nyuma y’iyi ndirimbo uyu muhanzikazi ukomoka muir Uganda yagombaga guhita asubira i Kigali cyane ko yari afite indege imutahana y’iryo joro.
The Ben nawe mu ndirimbo zinyuranye yakomeje gususurutsa abakunzi be icyakora ageze hagati arabatungura ahamagara murumuna we Green P ngo bafatanye kuririmba.
Mu ndirimbo ze ebyiri, Green P yatanze ibyishimo ku bakunzi b’injyana ya Hip Hop bari bakoraniye i Musanze.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!