Uyu muraperi wari umaze igihe aba mu Mujyi wa Dubai, mu Ukuboza 2023 nibwo yatashye i Kigali, yiha umwanya wo kumenyera, kuri ubu agahamya ko agiye kongera gusubukura ibikorwa bye by’umuziki.
Ati “Uyu mwaka wari umwaka wo kwiyubaka yaba mu buzima ndetse no mu mutwe, uyu mwaka wari uwo kubanza kureba ikibuga neza […] mu 2025 ndateganya gusohora indirimbo nyinshi kuko nari maze igihe nkora izo ntasohoye.”
Uretse indirimbo yakoze, Green P ahamya ko amaze iminsi mu mushinga wa album ye nshya ari gukorana na Jay C izajya hanze kimwe n’iye ku giti cye, zose zikazajya hanze umwaka utaha.
Green P utabuze byinshi kuri album ye na Jay C, yijeje abakunzi b’umuziki ko mu ntangiriro z’uyu mwaka izaba yagiye hanze agasigara asohora indirimbo ze.
Uyu muraperi ni umwe mu barenga 12 batumiwe mu gitaramo ‘Icyumba cya rap’ giteganyijwe kubera kuri ‘Canal Olympia’ ku wa 27 Ukuboza 2024.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP ku bazagurira amatike ku muryango.
Abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bo bazayagura ibihumbi 3 Frw mu myanya isanzwe, mu myanya ya VIP bayigure ibihumbi 7 Frw naho VVIP yo bayigure ibihumbi 15 Frw.
Bamwe mu bazitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!