00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grammy Awards 2025: Beyoncé yanditse amateka, Rema ahatanamo bwa mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 November 2024 saa 08:06
Yasuwe :

Abahanzi barangajwe imbere na Beyoncé uri mu byiciro byinshi kurusha abandi, bahatanye muri Grammy Awards itegurwa na ‘Recording Academy Awards’ igiye kuba ku nshuro ya 67.

Gutangaza abahanzi bahatanye uyu mwaka muri Grammy Awards byakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo, binyuzwa mu buryo bw’imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Grammy Awards.

Beyoncé ni we muhanzi uhatanya mu byiciro byinshi uyu mwaka. Uyu mugore ahatanye abikesha album ya Country Music aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”. Ahatanye mu byiciro 11 ndetse yabaye umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.

Mu byiciro uyu mugore ahatanyemo harimo icya ‘Record of the Year’, ‘Album of the Year’, ‘Song of The Year’, ‘Best Country Album’ n’ibindi bitandukanye. Uyu muhanzikazi yaheruka guhatana muri ibi bihembo mu byiciro byinshi mu 2009. Icyo gihe yahatanye mu 10.

Uretse uyu muhanzikazi abandi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Billie Eilish, Kendrick Lamar, Post Malone na Charli XCX bari muri birindwi; bagakurikirwa na Taylor Swift, Chappell Roan na Sabrina Carpenter bahatanye muri bitandatu.

Umusore witwa Shaboozey uririmba Country Music ni umwe mu batunguranye muri uyu mwaka muri Grammy Awards. Uyu musore ahatanye mu byiciro bitatu abikesheje indirimbo ye yise “A Bar Song(Tipsy)’’ imaze igihe kinini iyoboye ku rutonde rwa Billboard 100, ndetse yanagaragaye kuri album ya Beyoncé ya Country Music.

Mu cyiciro cy’abahanzi bo muri Afurika cyiswe “Best African Music Performance’’ hahatanyemo indirimbo zirimo ‘Tomorrow’ ya Yemi Alade, ‘MMS’ ya Asake na Wizkid, ‘Sensational’ ya Chris Brown Featuring Davido na Lojay, ‘Higher’ ya Burna Boy na ‘Love Me JeJe’ ya Tems.

Tyla wegukanye iki gihembo cya Grammy umwaka ushize, uyu mwaka ntabwo ari mu bahatanye.

‘MMS’, Asake na Wizkid, ‘Sensational’ ya Chris Brown Featuring Davido na Lojay, ‘Higher’ ya Burna Boy na ‘Love Me JeJe’ ya Tems. Tyla wegukanye igihembo cya Grammy uyu mwaka ntabwo ari mu bahatanye.

Umunya-Nigeria Rema bwa mbere yahatanye muri ibi bihembo, aho we na Tems bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Global Music Album’. Ahatanye abikesha album ye yise ‘Heis’ mu gihe Tems we abikesha iyo yise ‘Born In The Wild’. Izi album zabo zihatanye n’izindi zirimo ‘Alkebulan II’ ya Matt B Featuring Royal Philharmonic Orchestra, ‘Paisajes’ ya Ciro Hurtado na Historias De Un Flamenco ya Antonio Rey.

Indirimbo “Milele” ya Mugisha Fred Robinson (Element Eleéeh) yari yemejwe mu ndirimbo zuzuje ibisabwa, zizatoranywamo izihatanira Grammy Awards 2025 ariko ntabwo yagize amahirwe yo kuza ku rutonde. Iyi ndirimbo yari yashyizwe mu cyiciro cya Best African Music Performance.

Ibihembo bya Grammy Awards 2025 bizatangwa ku wa 2 Werurwe 2025, i Los Angeles.

Ushaka kureba urutonde rwuzuye rw’abahatanye muri ibi bihembo wakanda hano https://variety.com/2024/music/news/grammy-nominations-2025-beyonce-taylor-swift-chappell-roan-complete-list-1236204610/

Beyoncé yabaye umuhanzi wa mbere mu mateka y'ibihembo bya Grammy Awards uhatanye muri byinshi
Bwa mbere Rema wo muri Nigeria yahatanye muri Grammy Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .