Goulam yahisemo gusoreza umwaka we i Kigali, mu gihe abandi benshi bahisemo kuwusoreza iwabo. Ubwo yageraga mu Rwanda yavuze ko ari igihugu cyiza ku buryo kugisorezamo umwaka ataba amahitamo mabi.
Muri iki gitaramo yakoreye i Kigali, Kiki Toure wo mu Burundi n’itsinda rye nibo babanje ku rubyiniro.
Uyu muhanzi kenshi ukunze gusubiramo indirimbo z’abandi yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu ndirimbo yaririmbye zakunzwe harimo “Sinamenye’’ ya Nkurunziza François, “Sina Makosa’’ ya Les Wanyika, “Bellissima’’ ya DJ Fernando n’izindi zitandukanye.
Goulam ubwo yageraga ku rubyiniro yishimiwe ndetse benshi mu bari bitabiriye bacana amatara ya telefone. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka “My Woman”, “Give Me Life’’ n’izindi zitandukanye.
Iki gitaramo cyaranzwe no gutarama mu buryo butandukanye kugeze mu rukerera, cyashimishije benshi. Cyayobowe na Davy Carmel wamamaye kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro Le Miroir.
Goulam wari umuhanzi mukuru akomoka mu birwa bya Comores ndetse ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wo mu Bufaransa. Mu birori bya Trace Awards and Festival byabereye mu Rwanda mu 2023, yegukanye igihembo mu cyiciro cya "Best Artist -Indian Ocean".
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!