00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Givin n’aba DJs barimo Crush na Butera bakorewe ibirori byo kwakirwa muri 1K Entertainment ya DJ Pius (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 April 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Umuhanzi mushya mu muziki uherutse gutangazwa nk’uri gukorana na 1K Entertainment ya DJ Pius ndetse n’aba DJs bashya iherutse gusinyisha, bamaze kwerekanwa ku mugaragaro mu birori byabereye ahitwa ’Sky Sports Lounge’ i Remera.

Muba DJs bahawe ikaze kuri uyu wa 5 Mata 2025 barimo, DJ Crush, Pop, Bob Tunes, Butera, Serge, Platino, Byron na Skipper.

Buri wese mu bashya bahawe ikaze muri 1K Entertainment yahamagarwaga ku itapi y’umutuku, agahabwa umupira wanditseho izina rye agafata ifoto hanyuma mu masegonda make agahabwa umwanya wo kwibwira abantu.

Aba ba DJs bashya binjiye muri 1K Entertainment basangamo DJ Pius wanashinze iyi sosiyete, Lemon, Klean, Kagz, Fabiola, Virus, Mansa ukorera i Dubai, Josematic ukorera i Kinshasa, Karet, Fiston, Coxx na King David ukorera muri Amerika.

Givin we wamuritswe nk’umuhanzi rukumbi uri gukorana na 1K Entertainment, ubusanzwe yitwa Ineza Gisubizo Kevin, akaba umusore w’imyaka 22 y’amavuko.

Ni umuhanzi uvuga ko yakuranye impano mu muziki, mu 2023 aza gushyira hanze amashusho asubiramo indirimbo zinyuranye ari na byo byamuhuje na DJ Pius wahise akunda impano ye, akiyemeza kumushyigikira.

Ku ikubitiro Givin yashyize hanze EP ya mbere yise ’Uko waje’ iriho indirimbo nka ’Uko waje’ yanamaze gusohoka mu buryo bw’amashusho, ’Diva’, ’Lupita’ na ’Hold me down,’ aho byitezwe ko amashusho yayo azajya hanze ku wa 20 Mata 2025.

Givin yinjiye muri ‘1K Entertainment’ asimburamo Blamo wayinjiyemo mu 2022 ariko ntayitindemo. Uyu nawe yari yinjiyemo asimbura Babo.

Aba bose bari barabimburiwe na Amalon ari nawe muhanzi wa mbere wasinyishijwe na 1K Entertainment.

DJ Fabiola usanzwe muri 1K Entertainment afata amafoto DJ Pius na DJ Crush
Ibyishimo byari byose kuri DJ Crush winjiye muri 1K Entertainment
Ubwo Givin yari ageze ahaberaga ibi birori
Givin yakiriwe muri 1K Entertainment
DJ Platino yagaragazaga akanyamuneza mu maso ubwo yari amaze kwakirwa muri 1K Entertainment
Yitwa DJ Bob Tunes ni umusore mushya muri 1K Entertainment wahawe ikaze
DJ Butera nawe yerekanwe nk'umwe mu bashya muri 1K Entertainment
DJ Pop yishimiye kwinjira muri 1K Entertainment ya DJ Pius
DJ Serge nawe yahawe umwenda wanditseho izina rye nk'ikaze muri 1K Entertainment
DJ Skipper nawe mushya muri 1K Entertainment afatana ifoto na DJ Pius
X The DJ ni umwe mu basore bashya binjiye muri 1K Entertainment
Nyuma yo kwakira aba DJs bashya bicaye barasabana ndetse bataramirwa na Givin
Abitabiriye ibi birori babanje kumurikirwa indirimbo nshya ya Givin
Aba DJs bashya muri 1K Entertainment bafatanye ifoto y'urwibutso
Givin yasusurukije abitabiriye uyu mugoroba
DJ Pius yashakaga gusigarana amashusho y'urwibutso
Nubwo ari mushya mu muziki afite impano idasanzwe mu muziki
Givin yishimiwe bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .