Gisubizo Ministries yisunze Healing na Nshuti Bosco mu gitaramo izamurikiramo album

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Ugushyingo 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministries ryateguye igitaramo cyo kumurika album y’amashusho ryatumiyemo Healing Worship Team n’umuhanzi ukunzwe Nshuti Bosco.

Gisubizo Ministries yamamaye mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, izwi mu ndirimbo zirimo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana uriho’, ‘Ndaguhetse ku mugongo’, ‘Narababariwe’, ‘Sinzahwema’ n’izindi.

Igitaramo yateguye cyo kumurika album y’indirimbo 12 z’amashusho yacyise “Worship Legacy Season 1 Album Launch”, kizabera mu ihema rya Serena Hotel ku wa 2 Ukuboza 2018.

Amashusho y’izi ndirimbo yafatiwe mu cyiswe ‘‘Worship Legacy Concert’’ cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama muri Gicurasi 2018.

Mu gitaramo yateguye, Gisubizo Ministries izafatanya na Nshuti Bosco, Nkomezi Prosper, Healing Worship Team, Shekinah Worship Team na Blessing Family. Ijambo ry’Imana rizabwirizwa na Pasiteri Kivuye Edmond.

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Ishami rya Kigali, Muhemeri Justin, yatangarije IGIHE ko biteguye neza kuzataramana n’abakunzi babo, bashima Imana.

Yagize ati “Twatumiye abahanzi bari gukorera mu gihe cyabo, kandi n’indirimbo nyinshi zabo ziri gufasha imitima y’abantu benshi. Turizera ko abazitabira igitaramo cyacu nkuko bisanzwe bazataha bishimye kandi bahembutse.”

Yavuze ko “Amashusho ya album tugiye kumurika yafatiwe mu gitaramo ku buryo uzayareba azaba yiyibutsa ibyo bihe.”

Kwinjira mu gitaramo cya Gisubizo Ministries ni 5000 Frw ahasanzwe na 10 000 Frw mu cyubahiro ndetse na 160 000 Frw ku meza y’abantu umunani. Amatike ubu aragurishwa ku 3000 Frw na 8000 Frw. Imiryango izaba ifunguye kuva saa cyenda z’amanywa.

Gisubizo Ministries ifite ibigwi kuko yahembwe muri Groove Awards Rwanda 2016, nka Korali y’Umwaka, ifite Indirimbo nziza y’Umwaka n’iyo Kuramya y’Umwaka; Yahembewe indirimbo y’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017.

Mu Karere yatwaye Groove Awards Kenya 2017 ihigitse korali zo muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburasirazuba.

Indi nkuru wasoma: Urugendo rw’iyaguka rya Gisubizo Ministries imaze kubyara amashami 24 y’ivugabutumwa

Gisubizo Ministries iri mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akomeye mu Rwanda
Healing Worship Team izwi mu ndirimbo 'Calvary' yatumiwe muri iki gitaramo
Nshuti Bosco akunzwe cyane mu ndirimbo 'Ibyo Ntunze'
Shekinah Worship Team yo muri Evangelical Restoration Church izaba ihari
Muri Gicurasi 2018, Gisubizo yakoze igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali cyitabiriwe n'ibihumbi by'abakirisitu
Umuhanzi Bigira Elysée ari mu baririmbyi bakomeye muri Gisubizo Ministries
Umuhanzi w'umunyempano Nkomezi Prosper mu batumiwe mu gitaramo
Gisubizo Ministries yateguye igitaramo izamurikiramo album y'amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza