00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gishegesha mu rukundo rwa Jennifer Lopez, P.Diddy mu mazi abira, Kelly Rowland yarikoroje: Agezweho mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 May 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Buri munsi IGIHE yiyemeje kujya ibagezaho amakuru acaracara mu myidagaduro ku isi yose, akomatanyirije mu nkuru imwe. Ni muri gahunda yo gutembereza abantu mu isi y’imyidagaduro bitabasabye gusoma inkuru imwe.

Umukobwa wa Eminem yakoze ubukwe

Umukobwa w’umuraperi w’Umunyamerika, Eminem ubusanzwe witwa Hailie Jade Scott yakoze ubukwe n’umukunzi we bamaranye igihe witwa Evan McClintock.

Ni ubukwe bwitabiriwe na benshi mu byamamare bitandukanye muri Amerika birimo 50 Cent, Dr. Dre, Jimmy Iovine n’abandi batandukanye.

Scott na McClintock bahuye ubwo bigaga muri Michigan State University, mu mwaka ushize uyu musore atera ivi asaba umukobwa ko babana akaramata.

Kelly Rowland yashwanye n’ushinzwe umutekano muri Festival de Cannes

Mu bitangazamakuru bitandukanye muri Amerika no ku isi yose hakomeje gukwirakwira amashusho n’amafoto by’umuhanzikazi Kelly Rowland, ari gushwana n’abashinzwe umutekano mu iserukiramuco rya Cannes riri kubera mu Bufaransa.

Kelly Rowland yashwanye n’ushinzwe umutekano ubwo yari agiye kureba filime yiswe ‘Marcello Mio’ yamurikwaga bwa mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi muri iri serukiramuco.

Uyu muhanzikazi yashwanye n’uyu ushinzwe umutekano nyuma yaho yari amukandagiye ku ikanzu undi agafatwa n’uburakari akamwihanangiriza.

Hari abandi bavuze ko aba bombi bashwanye biturutse ku ivangura ushinzwe umutekano yakoreye uyu mugore.

Camilla Cabello yatangaje igihe yatakarije ubusugi

Camilla Cabello yatangaje igihe yatakarije ubusugi mu kiganiro yagiranye na Dax Shepard muri Armchair Expert podcast. Yavuze ko yakundanye bwa mbere mu 2018 ubwo yari afite imyaka 20. Icyo gihe uyu mukobwa yakundanye na Matthew Hussey aba ari na we baryamanye bwa mbere.

Camilla yagize ati “Rwari urukundo rwanjye wa mbere. Nibwo bwa mbere nari nkoze imibonano mpuzabitsina. Nakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere mfite imyaka 20 cyangwa 21.’’

Jason Momoa wamamaye muri ‘Game of Thrones’ ari mu rukundo rushya

Nyuma y’aho mu 2022 Joseph Jason Namakaeha Momoa[Jason Momoa] na Lisa Bonet wari umugore we bafashe umwanzuro wo gutandukana; Momoa yongeye gusubira mu rukundo.

Iby’urukundo rw’aba bombi byatangiye kugaragara mu ruhame mu ntangiro z’iki cyumweru aho bombi batangiye kugendana badasigana, bafatanye agatoki ku kandi.

Momoa asanzwe afite abana babiri yabyaranye na Lisa Bonet batandukanye. Bafitanye umuhungu witwa Nakoa-Wolf Manakauapo Namakaeha Momoa w’imyaka 15 ndetse n’umukobwa we witwa Lola Iolani Momoa.

Bobi Wine yatangiye urugendo rwo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2026

Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine akaba n’Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yatangiye guhura n’abarwanashyaka be.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Kyagulanyi yatangiye ubukangurambaga buzenguruka Igihugu cyose bwo gukangurira abayoboke b’ishyaka rye National Unity Platform kuzamutora mu 2026 mu matora ya Perezida, aho yahereye mu gace ka Kamuli.

Ibi bikorwa ariko ntabwo byagenze neza cyane ko Polisi ya Uganda yagose ahari hateraniye abarwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, NUP, rya Bobi Wine, igata muri yombi abagera kuri 20 barimo n’abanyamakuru.

Ku rubuga rwa X rwa Bobi Wine, yatangaje ko ubutegetsi bwohereje Polisi aho bari bari gukorera inama n’Abarwanashyaka be maze igira abo ita muri yombi.

Ibya P.Diddy bikomeje kugorana

Umuraperi P.Diddy akomeje kujya mu mazi abira, nyuma y’abagore bamujyanye mu nkiko mu minsi yashize ndetse n’amashusho yagiye hanze akubita Cassie bahoze bakundana akaza no kuyasabira imbabazi, kuri ubu undi munyamideli bahoze bakorana witwa Crystal McKinney.

Uyu mukobwa wari ufite imyaka 22 icyo gihe akorerwa ibi avuga ko byabaye ubwo bari bitabiriye ibirori bya Men’s Fashion Week event mu 2003. Icyo gihe bari kumwe muri New York.

Uretse ibi kandi, n’umuraperi 50 Cent yatangaje ko agiye gutunganya filime mbarankuru, ivuga ku byaha byo gufata ku ngufu P.Diddy ashinjwa, kuri ubu na Netflix yamaze kwinjira muri uyu mushinga uhanzwe amaso na benshi.

Iyi filime mbarankuru izaba ikubiyemo birambuye ubuhamya bw’abashinja P.Diddy, amashusho yo mu nkiko, hamwe n’ubuhamya bw’abandi babanye na Diddy kuva kera bazi imyitwarire ye harimo n’abavuga ko bamubonye akora ibi byaha.

Abakurikiranyweho kwica AKA batakambye

Nyuma y’uko batanu muri barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuraperi uzwi cyane Kiernan Forbes (AKA) basabye kurekurwa batanze ingwate mu kwezi gushize, kuri ubu ingwate yanzwe n’umucamanza Vincent Hlatshwayo wo mu rukiko rwa Durban muri Afurika y’Epfo.

AKA yiciwe hamwe n’inshuti ye Tebello “Tibz” Motsoane mu iraswa ryabereye hanze ya resitora i Durban ku ya 10 Gashyantare 2023.

Yari umwe mu baraperi bakomeye muri Afrika ndetse yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo ’All Eyes On Me’, ’Run Jozi’, ’Fela in Versace’ n’izindi.

Ibya Jennifer Lopez na Ben Affleck bikomeje kwibazwaho

Guhera mu minsi ishize byatangiye kunugwanugwa ko Jennifer Lopez na Ben baba baratandukanye ndetse umwe akaba asigaye aba ukwe. Aya makuru yanashimangiwe n’uko uyu mugore yagiye mu birori bya Met Gala wenyine ibintu byenyegeje inkuru zivuga ko batandukanye.

Kuri ubu bikomeje kwibazwaho cyane ko na none Jennifer Lopez mu ntangiro z’iki cyumweru yagaragaye ari wenyine ubwo yitabiraga imurikwa rya filime yiswe “Atlas’’ yakinnyemo izatangira kunyura kuri Netflix ku wa 24 Gicurasi uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .