Uyu mukobwa wari umaze igihe akora umuziki yirwanaho, yahishuye ko mu byatumye iterambere rye ridindira harimo kudatanga ruswa yasabwaga.
Ati “Ubwo nasohoraga indirimbo yanjye ya mbere ndibuka ko hari umunyamakuru (ntari buvuge) wansabye ko muha ibihumbi 200Frw kugira ngo abashe kumenyekanisha indirimbo yanjye, bitewe n’uko nari umunyeshuri ntayafite, ntabwo byankundiye.”
Uretse umunyamakuru wamusabye ruswa y’amafaranga, Giramata avuga ko hari umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi ‘Manager’ wamugaragarije ko bakorana, ariko atangira kumwereka ko ashaka kuryamana nawe mbere y’ibindi.
Ati “Ibaze umuntu kuza akubwira ko yifuza kugufasha gutera imbere yarangiza agatangira kukwereka ko ashaka ko muryamana. Ni ibintu uba wumva ko birangiye bihita bishira.”
Giramata ashima Imana ko ibyo byose yabinyuzemo amahoro akabivamo nta ngaruka bimugizeho.
Giramata avuga ko nyuma yo kubona ko abo yatekerezaga ko bamufasha mu muziki bamugoye, yigiriye inama yo kujya muri Miss Rwanda kugira ngo agire ijwi ryatuma avugira abahanzikazi bagenzi be bahuye n’ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo.
Nubwo atabashije gutsindira itike yo guhagararira Intara y’Iburasirazuba nk’uko yabyifuzaga, Giramata avuga ko atigeze acika intege.
Ati “Numvaga nje kuvugira abakobwa bari guhura n’ibibazo nk’ibyo nahuye nabyo. Ntabwo nagiyeyo nshaka ikamba, nifuzaga kuvugira abahanzikazi kandi n’umwaka utaha Miss Rwanda niba nzitabira.”
Uyu muhanzikazi ni umwe muri batatu baherutse kwerekanwa basinyishijwe muri Sage Music, sosiyete nshya yinjiye ku isoko ry’abafasha abahanzi mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!