Uyu mukobwa kimwe na bagenzi be berekanywe ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena 2022 mu birori byabereye muri Onomo Hotel byitabirwa n’abantu banyuranye barimo n’ibyamamare.
Mu bafite amazina akomeye bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro sosiyete ya Sage Music barimo Charly na Nina,Ziggy55,Olivis, Niyo Bosco, DJ Pius, Social Mula, Spax, Okkama, Ariel Wayz n’abandi benshi.
Uretse abitabiriye iki gikorwa batumiwe, hari Giramata Olga, Gihana ukora umuziki gakondo, n’umunya-Uganda Papa Cidy batangajwe nk’abahanzi batangiranye na sosiyete ‘Sage music’.
‘Sage Music’ ni sosiyete yashinzwe n’Abanya-Australia barimo uwitwa Nadia Abo Khadour na Jo Prait bavuze ko bahuje imbaraga mu gushora imari mu muziki wa Afurika, ikaba ifunguriye imiryango mu Rwanda.
Ubwo bafataga ijambo mu minota mike bahawe, yaba Jo Prait na Nadia Abo Khadour bavuze ko bifuza gufasha abahanzi yaba mu gukora ibihangano byiza biri no ku rwego mpuzamahanga ndetse no kubimenyekanisha yaba mu Rwanda no hanze yarwo.
Giramata umaze imyaka itanu atangiye urugendo rwe mu muziki, asinye amasezerano y’imyaka itatu muri Sage Music nyuma yo kubasha kwikorera indirimbo ze ebyiri.
Uyu ni umwe mu bakobwa biyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwnada 2022, icyakora ntiyabona amahirwe yo kubona itike.
Uyu mukobwa wakoze indirimbo zirimo Slow na Esheke yabwiye IGIHE ko yishimiye kubona sosiyete bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka itatu.
Yahamije ko amasezerano ye na Sage Music agiye kumufasha kwagura ubuhanzi bwe nyuma y’igihe agerageza kwirwanaho ariko bikamugora.
Kimwe mu byagoraga uyu mukobwa mu gukora umuziki, harimo n’ubushobozi ndetse no kumenya neza uko yamenyekanisha ibihangano bye yaba mu Rwnada ndetse no hanze yarwo.
Nadia Abo Khadour na Jo Prait bamaze iminsi mu Rwnada aho batekerezaga uko bashora imari mu rw’imisozi igihumbi, kimwe mu byo biyemeje kwinjiramo kikaba uruganda rw’umuziki.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!