00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gillian Anderson wamamaye i Hollywood yarahiye ko atazongera kwambara isutiye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Gillian Anderson, yatangaje ko atagikeneye kwambara isutiye niyo amabere ye yaba agera ku mukondo, kuko ituma atisanzura.

Mu kiganiro yagitanye n’abamukurikira kuri Instagram, niho uyu mugore yatangarije aho atazongera kwambara isutiye kubera ko imubangamira.

Ati “Ntabwo nzongera kwambara isutiye na gato. Ntabwo nshobora kuzongera kuyambara. Mumbabarire. Ntabwo mbyitayeho niyo amabere yanjye yaba agera ku mukondo. Sinzongera kuyambara kuko bituma numva ntatekanye.”

Nyuma yaho Gillian Anderson atangarije ibi, abantu batandukanye bamushyigikiye cyane abihanjemo ab’igitsinagore bavuga ko ibyo yavuze ari ukiri.

Nk’umwe yanditse kuri Instagram agaragaza ko nawe atambara isutiye ndetse hari bamwe babimuhora.

Ati “Ntabwo nambara isutiye ndetse bituma nibasirwa nkabwira amagambo mabi, rero kumenya ko Gillian Anderson atacyambara isutiya , ni inkuru yanshimishije. Niba umuntu watwaye ibihembo bibiri bya Golden Globe na Emmy avuze ko nta kwambara isutiye, twebwe turi bande bo kubyanga?”.

Gillian Anderson wavuze ibi ni umukinnyi wa filime w’icyamamare, yamenyekanye mu zirimo iyitwa ‘The X-Files’ yagiye hanze mu 1993 n’izindi nyinshi. Aheruka guca igikuba muri Sex Education inagaragaramo Umunyarwanda Ncuti Gatwa.

Gillian Anderson wamamaye i Hollywood yavuze ko atagikeneye kwambara isutiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .