Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Vogue, aho yagaragaje ko we n’uyu musore wamamaye mu itsinda One Direction bafitanye amateka akomeye kandi bubahana.
Ati “Bijya kurangira tudashishikajwe no gutangariza buri wese inkuru yacu yose. Icyo dushishikajwe na cyo ni ukurera umukobwa wacu twembi, n’icyubahiro gikomeye buri wese agomba undi, atari nk’ababyeyi gusa, ahubwo tunashingiye ku byo twanyuzemo hamwe.”
Kuri ubu Gigi Hadid akundana na Bradley Cooper w’imyaka 50, bivuze ko uyu mukinnyi wa filime amurusha imyaka 21, ariko yavuze ko aryohewe mu rukundo rwabo.
Ati “Ntekereza ko kugera ku rwego rwo kumenya ibyo wifuza kandi ukwiriye mu mubano ari ingenzi. Hanyuma ugasanga umuntu uri mu cyiciro cy’ubuzima cye aho azi ibyo yifuza kandi akwiriye… numva meze nk’umunyamahirwe. Yego, ‘amahirwe’ ni ryo jambo.”
Mu 2021 nibwo Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko Gigi Hadid na Zayn Malik batandukanye nyuma y’uko uyu musore yagiranye ibibazo na nyina wa Gigi Hadid witwa Yolanda Hadid.
Icyo gihe ariko Zayn yabyamaganiye kure, avuga ko inkuru zivuga ko yarwanye n’uwari kuzaba nyirabukwe, atari zo.
Uyu musore mu butumwa yanditse kuri X yagaragaje ko hari umuntu wo mu muryango wa Gigi Hadid wari umukunzi we, waje mu rugo rwabo uyu wari umukunzi we adahari bakagirana ubwumvikane buke.
Zayn w’imyaka 32 na Gigi Hadid wa 29 bafitanye umwana w’umukobwa bise Khai Hadid Malik, babyaranye mu 2020. Aba bombi guhera mu 2015 bagiye bakundana bakongera bagatandukana. Mu 2019 bongeye kunga ubumwe ndetse mu 2020 baza kubyarana umwana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!