Ibi biganiro byabaye ku wa 8 Ukuboza 2022, byahuje ikipe iri gutegura igitaramo cya Wizkid i Accra muri Ghana ndetse n’ubuyobozi bw’inzego zinyuranye z’umutekano.
Ni ibiganiro barebeyemo hamwe aho imyiteguro y’iki gitaramo igeze, baganira ku bijyanye n’umutekano w’ibintu n’abantu bazitabira.
Lee Ndayisaba aganira na IGIHE, yavuze ko icyari kigoye mu myiteguro y’iki gitaramo ari ukubona uburenganzira bw’inzego z’umutekano, yishimira ko kugeza ubu byarangiye neza.
Ati “Hano biragoye ko baguha icyangombwa cyo gutegura igitaramo utabashije kubemeza uburyo wateguye gucunga umutekano w’abantu.”
Mu bitabiriye ibi biganiro harimo Umukuru wa Polisi, uhagarariye Ishami rishinzwe kuzimya Inkongi n’Umukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano mu gihugu.
Nyuma yo kwitegereza aho imirimo, inzego zishinzwe umutekano zahaye rugari ikipe iri gutegurira igitaramo ngo ikomeze imirimo.
Iyi kipe iyobowe n’umunyarwanda Lee Ndayisaba.
Wizkid aragera muri Ghana ku mugoroba wo ku wa 9 Ukuboza 2022 mbere y’amasaha make ngo ku wa 10 Ukuboza 2022 ataramire abatuye i Accra.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!