Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gerard Mbabazi yavuze ko yasezeye kuko agiye kwikorera ndetse kugeza ubu nta gitekerezo cyo kujya mu kindi gitangazamakuru afite.
Ati “Iyi ni imyaka yo kwikorera, ngiye gushyira imbaraga kuri shene yanjye ya Youtube n’ibindi nsanzwe nkora ndetse hari n’ibindi ngiye kwinjiramo kandi mu minsi ya vuba abantu barabimenya.”
Gerard Mbabazi wageze muri RBA mu 2014 ahamya ko imyaka 10 yamaze muri iki kigo yamubereye ingirakamaro cyane ko hari byinshi yahigiye.
Gerard Mbabazi yatangiriye umwuga we w’itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo yari ikunzwe.
Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!