Gérard Depardieu yarezwe gufata ku ngufu umukobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2018 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’igihangange mu Bufaransa, Gérard Depardieu yiyongereye ku byamamare bishinjwa gufata ku ngufu abakobwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina, yarezwe n’umukobwa w’imyaka 22.

CNN yagiranye ikiganiro n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’Umujyi wa Paris yemeje ko Gérard Depardieu yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera nyuma y’ibyaha yarezwe birimo gufata ku ngufu no guhohotera umukobwa.

Yagize ati “Ubushinjacyaha bwatangiye gukora iperereza ry’ibanze ku byaha birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina”.

Uyu muvugizi yemeje ko iperereza ku byaha Depardieu akurikiranyweho rizatangira mu gihe ubutegetsi buzaba bwamaze kubona ishingiro ry’ibimenyetso bigize icyaha.

Depardieu yubatse izina muri filime zakunzwe cyane nka "Green Card," "The Man in the Iron Mask" , "Life of Pi” n’izindi nyinshi. Uyu musaza w’imyaka 69 y’amavuko, yanabonetse ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Oscar mu 1991 ku bwa filime yakinnyemo "Cyrano de Bergerac."

Uwunganira mu mategeko Depardieu, Herve Temime yabwiye CNN ko umukiriya we “yatunguwe bikomeye” n’ibyo ashinjwa, “yahise ahakana ihohotera, gufata ku ngufu n’ikindi cyaha cyose bifitanye isano.”

Yongeyeho ati “Mfite ibimenyetso bifatika bishimangira ko nta cyaha cyahabaye”, yanavuze ko ibyo Depardieu yageretsweho bitandukanye n’imyitwarire asanzwe azwiho mu buzima busanzwe.

Ibi birego kuri Depardieu byatanzwe mu bushinjacyaha ku itariki ya 29 Kanama 2018. Umwunganira mu mategeko akavuga ko yababajwe cyane n’uko iperereza ku mukiriya we ritagizwe ibanga nk’uko bisanzwe.

Depardieu ngo asanzwe azi uyu mukobwa wamureze gusa avoka we akavuga ko amatariki avugwa mu kirego umukiriya we atigeze abonana n’uyu wamureze.

Uyu mukinnyi uri mu bakomeye ku isi, mu 2013 yahawe ubwenegihugu bw’u Burusiya bikozwe na Perezida Vladimir Putin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza