Gentil Misigaro yibarutse imfura ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Gentil Misigaro umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse imfura ye nyuma y’umwaka asezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore we Mugiraneza Rhoda.

Amakuru yo kwibaruka imfura yabo yatangajwe na Misigaro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020.

Yagize ati ”Umwana w’umuhungu yavutse. Buri kimwe kirahindutse, Isi yakiriye umuntu munini. Umutima wanjye urasendereye. Ubuzima bwanjye bugize igisobanuro cyisumbuyeho kubera wowe muhungu wanjye. Papa na mama baragukunda. Rhoda Mugiraneza uranshimishije, ndagukunda by’iteka. Mwarakoze kudusengera, impano n’ubutumwa mwaduhaye.”

Gentil Misigaro n’umufasha we bibarutse imfura nyuma yo gukorera i Kigali ubukwe bwatashye tariki 16 Werurwe 2019.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye ku Kicukiro mu rusengero rwa New Life Bible Church rwari rwatijwe Restoration Church iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu.

Nyuma y’ubukwe, uyu muryango wahise werekeza muri Canada aho n’ubusanzwe uyu muhanzi atuye. Ni naho bibarukiye imfura yabo.

Gentil ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana ndetse ni nawe wari umugaragiye ubwo yasezeranaga kubana akaramata n’umukunzi we.

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

Gentil Misigaro yitegereza umuhungu we akaba n'imfura ye
Umunezero wari wose ku mufasha wa Gentil Misigaro ubwo yari amaze kwibaruka imfura ye
Gentil Misigaro n'umufasha we basezeranye kubana akaramata mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .