00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gene Hackman wamamaye muri sinema n’umugore we bapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 February 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Gene Hackman uri mu bakinnyi ba filime bamamaye mu myaka yashize muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanzwe mu rugo iwe n’umugore we bombi bapfuye.

Uyu mukinnyi wa filime n’umugore we wari umucuranzi wa piano, Betsy Arakawa, basanzwe mu rugo bari batuyemo i Santa Fe muri New Mexico; ari ho bapfiriye.

Polisi yo mu mujyi wa New Mexico yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi wa filimi ndetse n’umugore we, isobanura ko byamenyekanye ku gicamunsi cya tariki ya 26 Gashyantare 2025.

Polisi yagize iti “Turemeza ko Gene Hackman n’umugore we basanzwe bapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025 mu masaha ya y’igicamunsi, aho bari batuye.”

Yasobanuye ko yatangiye iperereza kugira ngo imenye icyateye urupfu rw’aba bombi ndetse n’imbwa yabo kuko muri uwo mwanya na yo yasanzwe yapfuye.

Gene Hackman yamamaye muri sinema mu myaka irenga 40 ishize ndetse yatwaye ibihembo bibiri bya Oscar, bibiri bya Bafta, Bine bya Golden Globes n’icya Screen Actors Guild Award.

Uyu mugabo yakinnye muri filime zirenga 100, mu myaka yo mu 1970 na 1980. Yanamamaye muri filime zamenyekanye nka Runaway Jury, The Conservation,The Royal Tenenbaums n’izindi.

Yaherukaga kugaragara muri filime mu 2004 ubwo yakinaga yitwa Monroe Cole muri Welcome to Mooseport.

Gene Hackman yapfuye afite imyaka 97 mu gihe umugore we yari afite imyaka 63.

Gene Hackman n'umugore we basanzwe mu rugo rwabo bapfuye
Icyateye urupfu rwa Gene Hackman n'umugore we ntikiramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .