00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yifashishije BK Arena, yizeza Abanya-Uganda Lugogo nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 April 2025 saa 11:20
Yasuwe :

Gen Muhoozi Kainerugaba yifashishije ifoto ya BK Arena, ariko yanditseho Lugogo Arena, yizeza Abanya-Uganda ko azabubakira stade nziza y’imikino y’amaboko.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Gen Muhoozi yabwiye abamukurikira ko nyuma y’imirimo yo kubaka ‘Hoima stadium’ hazahita hakurikiraho imirimo yo kubaka ‘Lugogo Arena’.

Uyu mugabo wifashishije ifoto ya BK Arena, yijeje abamukurikira ko mu minsi iri imbere yifuza ko Sosiyete ya ‘Summa International Construction Company Inc.’ ko ariyo izubaka ‘Lugogo Arena’.

Muhoozi abigarutseho nyuma y’uko mu 2023, Perezida Museveni ari kumwe n’umugore we Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo basinyanye amasezerano na ‘Summa International Construction Company Inc.’ bemeranya ko igiye kubaka Arena mu Mujyi wa Kampala.

Iyi nyubako bari bumvikanye mu masezerano, yari kuba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15 ndetse ku ruhande ifite indi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000 bicaye neza na piscine ya metero 25 izajya yakira amarushanwa yo koga.

Ni igikorwa remezo ariko kandi bari bemeranyije kigomba kuba gifite amacumbi ashobora kwakira abantu 60 bari mu byumba n’ibindi byumba 120 byagenewe ibintu bitandukanye birimo gym, amaguriro n’ubwogero.

Umwanzuro wo kubaka Arena wafashwe nyuma yo kubona ko ikibuga cyakira imikino ya basketball muri aka gace kitakijyanye n’igihe kuko cyubatswe mu 1957. Ibi bituma Uganda itakira imikino mpuzamahanga.

Muri Werurwe 2022, Gen Muhoozi yari i Kigali mu rugendo yanasuyemo BK Arena.

Muri Werurwe mu 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba yasuye u Rwanda atemberezwa BK Arena
Gen Muhoozi ubwo yari muri BK Arena yaganiriye n'abashinzwe kuyicunga bya buri munsi
Abashinzwe gucunga BK Arena basobanuriye byinshi Gen. Muhoozi
Gen Muhoozi Kainerugaba agerageza gutera muri ‘panier’
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni, yitegereza imiterere y’iyi nyubako imaze kwakira imikino myinshi mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .