Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Gen Muhoozi yabwiye abamukurikira ko nyuma y’imirimo yo kubaka ‘Hoima stadium’ hazahita hakurikiraho imirimo yo kubaka ‘Lugogo Arena’.
Uyu mugabo wifashishije ifoto ya BK Arena, yijeje abamukurikira ko mu minsi iri imbere yifuza ko Sosiyete ya ‘Summa International Construction Company Inc.’ ko ariyo izubaka ‘Lugogo Arena’.
Muhoozi abigarutseho nyuma y’uko mu 2023, Perezida Museveni ari kumwe n’umugore we Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi na Siporo basinyanye amasezerano na ‘Summa International Construction Company Inc.’ bemeranya ko igiye kubaka Arena mu Mujyi wa Kampala.
Iyi nyubako bari bumvikanye mu masezerano, yari kuba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15 ndetse ku ruhande ifite indi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000 bicaye neza na piscine ya metero 25 izajya yakira amarushanwa yo koga.
Ni igikorwa remezo ariko kandi bari bemeranyije kigomba kuba gifite amacumbi ashobora kwakira abantu 60 bari mu byumba n’ibindi byumba 120 byagenewe ibintu bitandukanye birimo gym, amaguriro n’ubwogero.
Umwanzuro wo kubaka Arena wafashwe nyuma yo kubona ko ikibuga cyakira imikino ya basketball muri aka gace kitakijyanye n’igihe kuko cyubatswe mu 1957. Ibi bituma Uganda itakira imikino mpuzamahanga.
Muri Werurwe 2022, Gen Muhoozi yari i Kigali mu rugendo yanasuyemo BK Arena.
After Hoima Stadium, we are going to start on Lugogo Arena. With the same Turkish company. I will visit Turkey soon, apparently we have a lot of friends there. pic.twitter.com/DFAHIiuL7P
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 26, 2025





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!