Gatebe gatoki muri Ladies Empire yakomanyije imitwe hagati ya Muyoboke Alex na Oda Paccy

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ibintu bikomeje gufata indi ntera muri Ladies Empire yahoze ari iya Oda Paccy, ndetse ubuyobozi bwayo bwatangaje ko amakuru amaze iminsi acaracara ko yagurishijwe atari yo ahubwo hashyizwe ku isoko studio gusa.

Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Ladies Empire ntabwo yagurishijwe ahubwo hagurishijwe studio itunganya amajwi yitwaga Empire Records. Ikaba yari imwe mu bikorwa bya Ladies Empire, ndetse ibyo bikaba bitatuma idakomeza imirimo yayo.”

Rikomeza rivuga ko amasezerano abantu bafite, bayasinyanye na Ladies Empire atari Empire Records bityo akaba agomba gukomeza kubaho kuko ataraseswa.

Rinagaragaza ko umunyempano Dusenge Eric (Alto) wari ufitanye amasezerano na Ladies Empire akiri umuhanzi wabo kuko imyaka itanu yari yarasinye itararangira ndetse ko atemerewe kugirana imikoranire n’indi sosiyete mu gihe ataraseswa. Rivuga ko bibaye ngombwa ko aya masezerano aseswa hari byinshi uyu muhanzi yaba agomba Ladies Empire.

Uyu muhanzi ashinjwa kuba aherutse kwitabira amarushanwa ya ‘The Next Pop Star’ atamenyesheje abamufasha mu muziki.

Risoza rivuga ko ‘Dusenge Eric niba yarasezeye agomba kugaragariza Abanyarwanda n’itangazamakuru ibaruwa iteyeho umukono wa Ladies Empire’.

Ku wa 10 Ugushyingo 2020 nibwo hatangiye gututumba intambara y’amagambo ikomeye hagati y’umuhanzikazi Oda Paccy akaba n’Umuyobozi wa Ladies Empire na Muyoboke Alex wari ushinzwe kuyishakira imirimo, aba bakaba baherutse gutandukana mu ibanga.

Iyi ntambara yakongejwe n’inkuru yakwirakwiriye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bivuga ko Oda Paccy yashwanye n’abaterankunga bari bamufashije kwagura studio ye ya Ladies Empire.

Amakuru y’imbere muri Ladies Empire yashyizwe hanze, harimo avuga ko hari urubanza Oda Paccy yajyanyemo n’umuzungu wari wamuteye inkunga ndetse bikarangira uyu muhanzikazi atsinzwe.

Akijya hanze byababaje Oda Paccy bivugwa ko yarakajwe cyane n’uko Muyoboke yamuvuyemo, abinyujije kuri status ya WhatsApp, uyu muhanzikazi yanditse amagambo akomeye avuga ko yiteguye gushyira ukuri k’uyu mugabo hanze.

Ibi byabaye nyuma yaho muri Mutarama 2020, nyuma y’umwaka umwe Oda Paccy yari amaze afunguye studio ye bwite, yatangaje ko yamaze kuyagura ndetse yayikuye mu rugo iwe akayimurira Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.

Byatangajwe ko Muyoboke Alex yinjiye muri Ladies Empire nk’ushinzwe kuyishakira amasoko.

Uyu mugabo nta cyatangajwe ku masezerano ye na Ladies Empire, ariko amakuru IGIHE ifitiye gihamya ni uko yahawe miliyoni 3 Frw zo kugira ngo akore aka kazi mu gihe cy’imyaka itatu, ndetse kuri aya mafaranga hiyongeragaho ko azajya anafata 30% by’ayo yinjije.

Aya masezerano ntabwo yamaze kabiri, ukwezi kubaye ukwa gatatu impande zombi zidacana uwaka.
Abari hafi ya Oda Paccy, bahamya ko uyu muhanzikazi ashinja Muyoboke ubusambo ku mafaranga bakoreye, ayo yahawe ntabashe kuyinjiza muri kompanyi ahubwo akayishyirira mu mufuka.

Oda Paccy kandi avuga ko Muyoboke Alex yafashe iya mbere akabateranya n’umuterankunga bari biboneye bikarangira banatandukanye.

Ubwo Muyoboke yashyiraga umukono ku masezerano muri Ladies Empire, yasinyanye amasezerano n’umugore w’umufatanyabikorwa Oda Paccy yari yabonye witwa Helene Belle icyo gihe basinyana nka CEO w’iyi studio n’Umuyobozi wa Decent Entertainment.

Oda Paccy waburanaga n’uyu muterankunga ahamya ko studio ari iye, yiyambaje Muyoboke mu rukiko ngo atange ubuhamya bw’uwo basinyanye amasezerano. Iki gihe uyu mugabo yahise atangaza ko yayisinyanye na wa mufatanyabikorwa nawe wahamyaga ko studio ari iye.

Aha niho umwuka mubi hagati y’aba bombi warushijeho kwiyongerera, kuko Oda Paccy yatangiye gushinja Muyoboke ubugambanyi ndetse hakavugwa ko ari nawe wari wabanje kugumura uyu mufatanyabikorwa.

Umufatanyabikorwa wa Ladies Empire nyuma y’inama bivugwa ko yagiriwe na Muyoboke yatangiye gusaba ko yahabwa 70% y’uruhare kuri iyi studio Oda Paccy agasigarana 30%.

Kutumvikana kuri iyi ngingo nibyo byatumye hashozwa urubanza rwarangiye Oda Paccy atsinzwe ashinja Muyoboke kumugambanira.

Uku gutsindwa kwatumye ibikoresho bya Ladies Empire bisubizwa abafatanyabikorwa bari biyemeje gukorana na Oda Paccy.
Usibye ibikoresho, hari amakuru avuga ko Oda Paccy yaciwe miliyoni zirenga 32 Frw, ahita ajurira ibintu n’ubu bikiri mu nkiko. Ibi byabaye muri Ladies Empire, bivugwa ko aribyo byatumye Oda Paccy ahindura izina rya Studio ndetse anahita ayimura aho yari iri.

Bivugwa ko hari umuzungu wahaye Oda Paccy amafaranga ngo yagure studio ye Empire Record ayanyujije ku mugore we witwa Helene Belle akaba ariwe wagiranye amasezerano na Ladies Empire.

Iki gihe umushoramari yatanze ibikoresho byose bya studio yaba ibikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Nubwo havugwa amakuru ko Muyoboke ari we wateranyije Oda Paccy n’abafatanyabikorwa bari bemeranyije imikoranire, hari andi avuga ko havutse ikibazo hagati y’uyu muhanzi n’umugore wari uhagarariye umufatanyabikorwa akaba n’umufasha we.

Iki gihe nibwo abafatanyabikorwa batangiye gusaba Oda Paccy ko yabaha 70% bya kompanyi agasigarana 30%, ntibabyumvikanaho bituma bitabaza inkiko ari nazo zabaye intandaro y’ibibazo.

Amakuru akomeza avuga ko aha ari naho havuye inkuru z’uko iyi Ladies Empire yagurishijwe igahita yitwa Classic Empire Records.

Hari amakuru avuga abahanzi baburiye irengero abakozi ba Ladies Empire cyane ko aho bakoreraga bimutse ndetse n’ugerageje kubahamagara bakaba batamwitaba ndetse unabandikiye ntibamusubize.

Muri Kanama ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko Ladies Empire yagurishijwe, Oda Paccy wahise agirwa umuyobozi wa Classic Empire Records yahinduwemo Ladies Empire, yagize ati “Abantu babyumve neza njye Ladies Empire nari nyihagarariye ntabwo yari iyanjye. Yaguzwe ihita inahindurirwa izina.”

“Ba nyirayo barayigurishije, abayiguze bahitamo kuyihindurira izina, ubu icyahoze ari Ladies Empire Records cyamaze kuvaho hasigaye Classic Empire Records.”

Abajijwe niba akiri umuyobozi wayo nk’uko yahoze ari uwa Ladies Empire Records yagize ati “Njye ndacyahari, ndacyakorana nabo. Ni nayo mpamvu ari njye uri kuvuga kuko ba nyirayo si abantu bakunda kujya mu itangazamakuru.”

Usibye we, icyo gihe yavuze ko ikipe y’abakozi bahoze muri Ladies Empire Records itigeze ihinduka kuko abayiguze bifuje gukomezanya nabo.

Oda Paccy yashyize hanze itangazo rigaragaza ko Ladies Empire igikora
Muyoboke Alex ari kurebana ay'ingwe na Oda Paccy
Itangazo rigaragaza ko Ladies Empire igihari kandi ikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .