Gasigwa yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo gukora filime yise ‘Izingiro ry’Amahoro’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi, umushakashatsi akaba n’utunganya filime, Gasigwa Léopold yatangiye gukwirakwiza amashusho ya Filime yise ‘Izingiro ry’Amahoro’ yagiye hanze mu 2013.

Iyi filime ya Gasigwa irimo ibice bitatu;uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe. Igaragaramo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imara igihe kingana n’isaha n’iminota 51.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikirangira abantu benshi bifuzaga ubutabera bw’ako kanya ari ingabo za FPR Inkotanyi ntizibyemere.

Ati “Nkanjye ndi umwe mu barokotse Jenoside, nanjye ni uko byabaga bimeze. Uwarokotse Jenoside izo nzira z’ubutabera busanzwe ziramutindira. Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira numvaga nakwihorera, hanyuma uko imyaka ishira ugenda usobanukirwa uko itegurwa n’ibindi biyerekeye.”

“Wajya kureba ugasanga kwihorera atari wo muti ahubwo bishobora kongera ibibazo. Narebye abantu bakoze Jenoside, abayiteguye n’abayihagaritse bose nasanze ari igisekuru kimwe. Nararebye mbona iyo leta y’ubumwe idushyiriraho umurongo wo kwihorera nta kintu byari gukemura[…] kuba batarabikoze rero niryo zingiro ry’amahoro.”

Gasigwa yavuze ko yahisemo gukora iyo filime mbarankuru kugira ngo abarire abari kubyiruka ubu, inkuru y’amateka mabi yaranze u Rwanda anabigishe ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Njye nkora filime kugira ngo abato n’abandi batigeze babona Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazagire icyo bamenya. Intego yanjye ariko ni uko mba nshaka kugira ngo abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umugambi wabo uzaburizwemo n’ibimenyetso bitandukanye birimo na filime zanjye.”

Muri werurwe uyu mwaka Gasigwa arateganya gushyira hanze indi filime mbarakuru yise ‘Urantokoza’. Iyi yakomotse ku buhamya yumvise mu 2004, ahazwi nk’i Musambira mu Karere ka Komonyi, mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Icyo gihe yumvise ubuhamya bwari ubwa mbere mu matwi ye, amenya uko mu gihe cya Jenoside muri aka gace habayeho umunsi wo kwica abana gusa.

Abo bana bajugunywe mu myobo ari bazima barenzwaho itaka, ntibari bazi ubugome bari gukorerwa n’abicanyi, bapfa bavuga bati ‘Urantokoza’.

Iri jambo niryo yahaye umutwe wa filimi mbarankuru ateganya gushyira hanze muri Werurwe 2020. Gasigwa avuga ko iyi filimi ishingiye ku iyicwa ry’abana n’iteshagaciro ryakorewe ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Filime za Gasigwa zagiye zitabira amaserukiramuco atandukanye ku isi kuko nka Filime Izingiro ry’Amahoro na Miracle and Family zimaze kubona ibihembo muri Rwanda Movie Awards.

Amaze gukora filime zirimo ‘L’abces de la vérité’ igaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Miracle and The Family’ yavugaga ku buryo abagore bishwe bakanafatwa ku ngufu muri Jenoside, ‘Izingiro ry’Amahoro’ n’izindi.

Reba filime ‘Izingiro ry’Amahoro’

Reba agace gato ka filime Gasigwa azashyira hanze mu minsi iri imbere

Gasigwa yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo gukora filime yise ‘Izingiro ry’Amahoro’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .