Gasana Edna Darlène yambitswe impeta y’urukundo n’umusore udasanzwe azwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ndetse nta byinshi ku rukundo rwabo byigeze bivugwa cyane, byari bizwi n’inshuti zabo ndetse n’imiryango.
Muri Miss Rwanda 2015 , Gasana Edna Darlène ugaragara nk’umukobwa ucisha make kandi udakunda gusamara, yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba. Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavugaga ko ari umuntu ukunda Imana, igihugu ndetse no guteza imbere abakobwa.
Icyo gihe yagize ati “Mu buzima busanzwe nkunda Imana, igihugu nkakunda n’umuntu Wabasha kucyitangira kandi nkakunda umuntu wese wishimira iterambere ry’abakobwa.”
Gasana asanzwe afite umuryango yatangije witwa Ihumure Foundation ufasha abagore b’abapfakazi n’abana babo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!