Gakwaya wamenyekanye nka Nkaka muri filime yatangiye gucururiza kuri internet izo yakinnyemo zigakundwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kamena 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Filime mu Rwanda rutangiye kwaguka, abakina filime ndetse bakanazitunganya bayobotse isoko ryo kuzicururiza kuri Internet nyuma y’igihe havugwa iyiganwa ryazo no kubura isoko.

Umwe mu bamaze igihe muri sinema nyarwanda, Gakwaya Célestin, yatangiye gusangiza Abanyarwanda zimwe muri filime yakinnye mu myaka ishize zikamenyekana ariko benshi batazi aho bazikura.

Gakwaya yamenyekanye muri filimi zirimo “Serwakira” . Hari hashize igihe kinini atumvikana muri sinema nyarwanda.

Yabwiye IGIHE ko kuri ubu ahugiye mu gukora filime nshya ariko yanahisemo kumara ipfa abakunze zimwe muri filime yakinnyemo ariko benshi batazi aho bazikura.

Uyu mugabo yavuze ko yabitekerejeho nyuma yo kubona ko isoko rya filime risa n’iryahinduye imikorere aho uburyo bwakoreshwaga mu myaka ishize ubu bwataye agaciro.

Ati “Urumva mbere wasangaga dukora filime tukazicuruza kuri CD, benshi batabaga baraziguze byarabagoraga kuba bazibona. Nyuma yo kwitegereza uko isoko ryo muri iyi minsi rihagaze, natekereje uburyo bushya bwo gusangiza abakunzi ba filime nyarwanda ibihangano byanjye.”

Izi filimi zizajya zishyirwa kuri Youtube kuri shene yitwa Ingobe Films. Ku ikubitiro iyagiyeho ni iyitwa Teta yasohotse mu 2018.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Nsanzamahoro Dennis wamenyekanye nka Rwasa uherutse kwitaba Imana, Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime yo gusetsa yitwa Bamenya, Benimana Ramadhan [Bamenya] ukina yitwa Bamenya muri iyi filimi y’urwenya, Niragire Marie France, Gakwaya Célestin n’abandi.

Usibye iyi filime, Gakwaya avuga ko afite izindi nyinshi agiye gutangira gusangiza abakunzi ba filime nyarwanda harimo n’inshya yitegura gutangira gufatira amashusho.

Reba agace ka mbere ka Filime "Teta" Gakwaya yatangiye gushyira kuri Youtube

Gakwaya yatangiye gusangiza Abanyarwanda zimwe muri filime yakoze zamamaye ariko zari zarabuze ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .